• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Editorial 16 Dec 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Igisirikare cya RDC cyasubije mu Rwanda inyeshyamba z’umutwe wa CNRD bagera kuri 300, bafashwe n’izi ngabo mu mirwano iherutse kubahuza mu munsi ishize muri teritwari Kalehe.

CNRD ni umutwe ugizwe n’abahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere kikaba cyari igikorwa gihagarikiwe na Gen Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Sokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo. Nkuko inkuru ya muhabura.rw ibitangaza.

Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11,ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.

Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima yavuze ko nubwo bohereje abo mu Rwanda,igikorwa cyo guhiga abandi kigikomeje.

Ati“Ni ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro, aho hari hacumbitse abo muri CNRD duhita tuwutatanya. Mu gihe kiyo mirwano, hafatiwemo n’abandi bantu batangaga amasomo ku barwanyi mu gace ka Nyamunyunyi ariko kuri ubu turi muri operasiyo Kugira ngo dufate n’abandi basigaye bihishe”.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Eleslx Kagame, yashimye igikorwa cyakozwe n’ingabo za FARDC avuga ko ubu ari ubufatanye bukomeye ndetse n’ubushuti hagati y’ibihugu byombi.

Asaba abandi bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha bakajya mu gihugu cyabo cyababyaye kuko n’abandi batashye Kandi bakaba babayeho neza.

Ati“Iyi ni operasiyo nziza igaragaza ugutsimbataza amahoro hagati y’ibihugu byacu bibiri. Ni ngombwa ko wbarwanyi basubira iwabo. ibi Ni ibigaragaza ko dufitanye umubano mwiza,dukorera hamwe,turi inshuti, Ibihugu bibiri biri kuvugurura imikoranire myiza. N’abasigayeyo turabasaba ko bataha mu gihugu cyabo kuko bamwe muri bo bakirwa neza nta kibazo.Bagomba kuza bakaba mu gihugu cyabo nta kibazo“.

Uretse aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 umwaka ushize
wa 2018,n’ubindi mu kwezi nk’uku tariki nk’iyi,Congo yohereje abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600.

2019-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Editorial 05 Jul 2022
Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London yamenyekanye

Editorial 26 Sep 2018
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Editorial 18 Feb 2017
ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

Editorial 28 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Editorial 21 May 2021
Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Aug 2017
Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero
Mu Mahanga

Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Editorial 08 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru