• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Editorial 03 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Mu mpera z’umwaka Perezida w’u Burundi yatangaje amagambo atunguranye ashinja u Rwanda ibinyoma ko arirwo ruri inyuma y’umutwe urwanya igihugu cye wa RED Tabara. Tubibutse ko umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo muri Kivu y’amajyepfo mu misozi ya Minembwe. Ibi Perezida Ndayishimiye yabikoze mu rwego rwo kwikuraho ibibazo bimwugarije cyane cyane iby’ubukungu bishingiye kuri ruswa mu bayobozi bakuru ba CNDD FDD.

Ikibazo nyamukuru iki gihugu gifite, ni ibikomoka kuri Peteroli kuko iryo soko ryafashwe n’umuryango wa Perezida Ndayishimiye aryatse uwari Minisitiri w’intebe Bunyoni uri mu gihome kubera gushinjwa guhungabanya umutekano.

Ni ibibazo bitandukanye byugarije Ndayishimiye  dore ko mu Nteko Ishinga amategeko haherutse kuvugwa ruswa yo ku rwego rwo hejuru ishinja uyu muryango kuba inyuma y’amasoko yose y’igihugu.

Ubu biravugwa ko ushinzwe isoko rya Protocole na decoration muri Perezidansi ari umukobwa wa Perezida Ndayishimiye. Muri iyi minsi haravugwa umuhungu wa Ndayishimiye wimuye imiryango 300 muri Commune Bugendana mu ntara ya Gitega aho yashinze Sosiyete KIPROMO (Kijumbu Product and More) ishinzwe gukora ibisuguti mu bijumba abaturage bakaba batarishyuwe. Ikindi ni uko ibyo bisuguti bizakoreshwa mu kugaburira abana mu mashuri nkuko biteganywa ku ngengo y’imari, bivuga ko uyu muhungu wa Ndayishimiye yahawe isoko rya Leta nta piganwa.

Mu bindi bibazo byugarije Perezida Ndayishimiye ni ukwishora mu mirwano ya Kongo aho abasirikari barenga 1000 bari kurwana na M23 bemerewe akayabo ariko amafaranga ntabagereho ndetse bagwa mu mirwano muri Kongo imiryango yabo ntihabwe amakuru arambuye n’amafaranga bakoreye.

Ibibazo byugarije u Burundi ni byinshi ku buryo Ndayishimiye nawe yahisemo gufata inzira y’inshuti ye Tshisekedi yo gushyira ibibazo bananiwe gukemura ku Rwanda.

Mu bibazo U Burundi bufite ni byinshi harimo ikibazo cy’isukari, amakara amazi n’amashanyarazi, ibi bikaba byiyongera ku kibazo gikomeye cy’ibikomoka kuri Peteroli. Nubwo mu Ijambo risoza umwaka Ndayishimiye yavuze ko abanyarwanda batazongera kubona indagara, biravugwa ko n’ubusanzwe zibona umugabo zigasiba undi muri icyo gihugu kuko umusaruro ubonetse uhita woherezwa hanze.

Ndayishimiye nawe nk’umuntu witeguye amatora umwaka utaha ashaka kwegeka ibibazo bye ku Rwanda kuko nawe bigaragara ko yananiwe gukemura ibibazo by’ubukungu, byugarije iki gihugu kuva muri 2005.

2024-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Editorial 11 Feb 2022
Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Editorial 29 Dec 2021
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Editorial 24 Nov 2016
Kayiranga Baptiste  yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Editorial 17 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup
Amakuru

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

Editorial 05 Jul 2022
Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL
Amakuru

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Editorial 21 Aug 2025
Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Editorial 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru