Mu gihe Polisi y’u Rwanda yihaye gahunda yo kutihanganira ruswa, hari abantu batarumva ububi bwayo ku buryo bakomeje kuyakira no kuyitanga.
Ku itariki ya 16 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umugabo witwa Nzabakurana Justin w’imyaka 38 ubwo yashakaga guha ruswa y’ibihumbi 10.000 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi wari uri mu gikorwa cyo gufata abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano zitemewe, akaba yaragirango Polisi ireke uwitwa Ntawuhorakize Alphonse wari wafatanywe izo nzoga ajye agumya azicuruze nta nkomyi. Ubu uyu washatse gutanga ruswa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ati:”Ubwo Polisi yari yagiye mu mukwabu wo guca inzoga zitemewe mu kagari ka Kayove umurenge wa Ruhango muri aka karere ka Rutsiro, uwitwa Ntawuhorakize yasanganywe izi nzoga arafatwa, hanyuma Nzabakurana azanira ibihumbi 10 umupolisi ngo ntibazagaruke gukora umukwabu kwa Ntawuhorakize ngo ajye yicururiza izo nzoga nta nkomyi, nibwo rero uwo mupolisi yahise amufata.”
CIP Kanamugire yashimye ubunyangamugayo bw’uyu mupolisi wanze guhesha isura mbi Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ati:”Muri Polisi y’u Rwanda ruswa ni ikizira, abapolisi bamaze kubigira umuco. Turasaba abaturage nabo kwirinda guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya, bakamenya ko kuyitanga no kuyakira ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Yakomeje yihanangiriza abantu nkaba bashaka kugerageza abapolisi babaha ruswa ko “bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera”, ahubwo abasaba ko buri wese yatanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.”
Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye, ndetse bikanadindiza iterambere ryabo.
Nzabakurana n’aramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uha undi impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.