Mu nkuru yacu y’ubushize twabagejejeho inkuru ivuga kuri Rwalinda Pierre Celestin uterwa ipfunwe no gushaka mu muryango w’interahamwe bityo akumva ko kuba yari hanze y’igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yiyumva nk’umuvugizi wabo mu guhakana ibyaha umuryango we wakoze ndetse nabo bahuriye mu mutwe wa FDU Inkingi uhuje abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayihakana nkawe.
Kuri uyu munsi Rwalinda yateye indi ntambwe maze aba uwa mbere watangaje ku mugaragaro igitabo cyanditswe na ruharwa Kambanda Jean wari Minisitiri w’intebe wa Leta yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntawahamya ko icyo gitabo cyanditswe ku bufatanye nabo kuko kuba umuntu ari muri Gereza bitamworohera kucyandika. Muri make ni igitabo cya Kamabanda Jean na FDU Inkingi.
Tugarutse kuri Kambanda Jean, yavutse tariki ya 19 Ukwakira 1955, mucyahoze ari Komini ya Gishamvu, Perefegitura ya Butare ; yabaye Minisitiri w’Intebe tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 17 Nyakanga ubwo guverinoma y’abicanyi yatsindwaga ku mugaragaro ikerekeza mu gihugu cya Kongo cyitwaga Zayire icyo gihe.
Jean Kambanda nk’umukuru wa Guverinoma yemeye ibyaha byose yarerwaga uko ari bitandatu aribyo, icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyaha cyo gukangurira abantu umugambi wa Jenoside, ibyaha byo kurimbura inyoko muntu n’ibindi.
FDU Inkingi nk’iteraniro ry’abakoze Jenoside ndetse n’abayihakana, biragaragara ko bakiranye na yombi igitabo cyanditswe na MInisitiri w’Intebe umwe rukumbi ku isi wemeye ko Leta yari ayoboye yateguye Jenoside. Nta nundi uzabaho. Kuri FDU Inkingi, igitabo cya Kambanda gihakana ibyo yemeye kigahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi ni intwaro ikomeye mu rugendo rwabo rwo guhakana Jenoside.
Mu nyandiko zashyizwe hanze muri iyi minsi ziri mu bubiko bwa CNLG, zigaragaza ko ukwezi kwa Kamena 1994, Jenoside yari igeze ku musozo, igice cy’iburasirazuba n’amajyepfo kiri mu maboko ya FPR Inkotanyi, aho ingabo z’abicanyi zari ziyoboye habaye ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ko Jenoside itigeze iba, bagasenya amazu burundu hagahingwa urutoke, n’inzira zajyaga muri izo ngo z’Abatutsi zigasibanganwa burundu.
Mu nyandikomvugo y’inama yabereye muri Segiteri ya Rusiza, Komini Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, igaragaza ko abayobozi ba Leta y’abatabazi bari bamaze kumenya ko Jenoside barimo bakora bazayibazwa. Twibutse ko ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu tariki ya 25 Gicurasi ryatoye umwanzuro wo gukora iperereza ku byaha bya Jenoside yariho ikorwa mu Rwanda. Mu myanzuro yashyikirijwe abayobozi b’inzego zibanze bagomba gushyikiriza abaturage, harimo ko Ibirango byose bigaragaza aho Abatutsi bari batuye nka Fondation y’inzu, uruzitiro n’ibindi bigomba gusenywa burundu hagahingwa urutoki n’ibindi.
- Nihagira ubaza aho Abatutsi bari batuye bari, bagombaga kuvuga ko berekeje mu bihugu bituranye naho akarere kari kari, urugero rwa Mutura bagombaga kuvuga ko bagiye muri Zayire amasambu akaba afitwe na Komini.
- Kumenya guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ba Nyumbakumi bakabwira abaturage ko hagize uza kubabaza ibyabaye, bagomba kuvuga ko ari imvururu zatewe na FPR Inkotanyi
Mu byigishijwe na Leta yakoraga Jenoside ubu birigishwa na FDU Inkingi ndetse na FDR kuko ari ibisigazwa bya MRND na CDR. Abicanyi nka Ndereyehe Charles wakoze ubwicanyi muri ISAR Rubona ndetse na Nyabusore Jean Baptiste wakoze ubwicanyi ahari muri Komini ya Mukingo ayoboye ISAE Busogo ndets n’abandi.
Tubibutse ko uwari umukuru w’ishyaka rya FDU Inkingi, Ingabire Victoire, yatahaga mu Rwanda, uwo yabonye ari muzima ari Joseph Ntawangundi wakoze ubwicanyi ku ishuri ryahitwa EAV Gitwe. Nyuma Joseph Ntawangundi nawe yemeye uruhare rwe muri Jenoside ubu arafunze nyuma yo gukatirwa imyaka 17.
Biragaraga ko FDU Inkingi binyuze mu bayobozi bayo nka Pierre Celestin Rwalinda, bahuje umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bityo igitabo cya Yohani Kambanda kikaba kije nk’inyunganizi kuko biragaragara ko nta masomero y’ibitabo kirimo ahubwo kiri mu maboko yabo.