• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017 UBUKUNGU

Nkuko twabagejejeho imyiteguro ya Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Ghent mu bubiligi Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, Perezida Kagame yaganirije Abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga hamwe n’inshuti zabo baturutse hirya no hino .Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu u Rwanda ruri kwandika amateka.

Ubu turandika amateka mashya – Perezida Kagame

Perezida Kagame ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.” SOMA IJAMBO RYA PEREZIDA KAGEME MUNSI AHASOZA.

Umyobozi w’urugaga rw’abikorera, Benjamin Gasamagera (ibumoso) ; Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase na Bayingana Aimable uyubora FERWACY (iburyo) nabo bitabiriye Rwanda Day

Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Cleophas Barore aganira na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya, imbere muri Flanders Expo

Minisitiri Mushikiwabo yasangije abanyarwanda baba mu mahanga amakuru amwe arebana n’u Rwanda

Ati : “Ndabamenyesha ko mu mpera z’umwaka ushize mu nama ya AU yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe kuyobora amavugurura ndetse yabagejejejo imyanzuro mu ntangiriro z’uyu mwaka basaba ko akomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’amavugurura yari yabagejejeho.”

“Turifuza gutera imbere twese tugafatanya kureba ibibazo bitureba twese kuko hirya no hino ku isi hari ibibazo bitandukanye.”

“Twishima iyo muri hano ariko turushaho iyo muje mu gihugu cyanyu gusuhuza ababyeyi mu gihugu. Turababwira ko u Rwanda ari urwanyu, ni urwa buri munyarwanda wese.”

“Ni igihugu cyarenze amateka y’ivangura ndetse kidaheza. Turi igihugu cyifuza ibitekerezo bya buri wese.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yakomeje avuga ko nubwo Perezida Kagame yari afite inama nyinshi agomba kwitabira, igishimishije ari uko yabonye umwanya ‘wo kuza kuganira namwe mugasabana, twese tugahura, tukababona, tukishima, tukishimira hamwe ,tukishimira igihugu cyacu’.

Abwira abasaga ibihumbi bitatu bateraniye muri iki cyumba yakomeje agira ati “Amakuru nababwira y’u Rwanda ni menshi sinzi aho ndi buyahere. Igihugu cyanyu, igihugu cyacu cy’u Rwanda gihagaze neza. U Rwanda ni amahoro, ni ejo hazaza heza…mu mateka y’igihugu cyacu tugeze ahantu heza hadasanzwe.”



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

Perezida Kagame ageze mu cyumba cya Flanders Expo ahari kubera Rwanda Day. Yakirijwe amashyi n’impundu, amabendera arazamurwa. Bakomeje bahagaze baririmba bati ‘Muzehe wacu, Muzehe wacu !’…………..

Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga cyangwa mu bihugu bya mbere ku isi, atanga urugero ku bijyanye n’uburinganire aho ruza mu bya mbere, mu bijyanye n’ishoramari n’ibindi.

Ati “Ntabwo ari njye ubyandika, ndetse n’abataduha amahirwe batanadukunda nabo barabyemera. Ubwo bivuze ko ari ukuri. Mu bihugu bishyira imbere abaturage babyo, akaba aribo buri gikorwa cy’igihugu gishingiraho [ku baturage], u Rwanda ruza imbere. Bityo rero, ntawe byabura gushimisha, nta n’uwo byabura gutera imbaraga kugira ngo dukore n’ibindi byinshi bikidutegereje bitaragerwaho ariko dufite aho duhera.”


Ubu turandika amateka mashya – Perezida Kagame

Perezida Kagame ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.”

– “Umunyarwanda abe ahamubereye”

Perezida Kagame ati “N’abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo munyarwanda yibagirwa igihugu cye ahubwo iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha ajyana iwabo.”

“Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho.”

“Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka. Hari urw’imipaka irinzwe, hari n’urundi rurenga imipaka. Ubwo iyo abo hanze n’abo mu gihugu dukoranye, turugira u Rwanda rugari.”

Yavuze no ku matora yo muri Kanama 2017

Mu kugaragaza agaciro Abanyarwanda bihaye, Perezida yabwiye abitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017 byabereye mu Bubiligi, ko igice cy’abikorera kiyemeje ko u Rwanda rutazasaba inkunga y’amatora ateganyijwe, batanga ingengo y’imari yose yari iteganyijwe baranayirenza.

Yagize ati “Uwabaha nk’urugero rushimishije mu ngero nyinshi, murabizi ko igihugu cyacu kijya mu matora mu mezi ari imbere. Ariko mbere yo kujyamo n’ibyo twanyuzemo byose bijyana ahongaho, ejo bundi abanyarwanda baravuga bati ariko ibintu by’amatora bikenera ibikoresho.

Abikorera b’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baravuga bati mukeneye iki ? Abikorera baricara umugoroba umwe kuwa gatandatu barenza umubare w’ayarakenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko kuri we bisobanuye ko Abanyarwanda bamaze kujijuka no kujijukira icyerekezo baganamo. Yongeraho ko bigaragaza ko Abanyarwanda biteguye gushaka ikibubaka badategereje guhora basabiriza.

Perezida Kagame kandi yibukije ko kwanga inkunga atari ugusuzugura abazitanga ahubwo ari ugutanga amahirwe yo kugira ngo habeho imikoranire hagati y’Afurika n’Afurika.

Mu bibazo byabajijwe umukuru w’igihug harimo icya Uwizeye Vanessa yabajije Perezida Kagame ikibazo kijyanye n’akarengane kajyanye n’uko atabashije kubona ingurane z’imitungo y’umuryango we yangijwe muri Jenoside. Yavuze ko yari atuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cye akaba yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntigikemurwe.

Perezida Kagame yagishinze Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, amusaba ko yegera Uwizeye kigakemurwa.

2017-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Editorial 20 Dec 2019
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Editorial 05 Jul 2019
Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Editorial 14 May 2018
Perezida Kagame asanga isoko rusange rizihutisha iterambere rya Afurika

Perezida Kagame asanga isoko rusange rizihutisha iterambere rya Afurika

Editorial 19 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi
ITOHOZA

RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi

Editorial 18 Jul 2018
Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe  cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 29 Jan 2016
Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali
Mu Mahanga

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Editorial 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru