Perezida w’u Rwanda, Ndakubahwa Paul Kagame ati “Uko wava mu Rwanda kose ukajya aho ushaka, ntabwo u Rwanda rukuvamo, rugumana nawe.
Birashoboka ko iyo ugumanye na rwo mu buryo runaka, ari byiza kuri twese. Ni byiza ku Rwanda ni byiza kuri wowe ndetse birashoboka, bitwibutsa ubundi rimwe ntabwo yigeze kubabwira ugenda ukigira uko ushaka lose ariko kurenga umurongo Ari byo bibi cyane kandi ko ari ukwihemukira no kwihekura kuko bisoza bigukozeho kuko iyo ukubiswe ari wowe uboroga ariko niba kubeshyera igihugu no kumusebya bituma urya komereza abo
Muri Rwanda day yabereye I Washington DC, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi ari yo mpamvu buri gihe iyo abonye umwanya, hategurwa ibi birori bya Rwanda Day, agaragaza ko byagiye bibera mu bice bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada u Burayi n’ahandi, ndetse ashimangira ko bizakomeza gutegurwa.
Perezida Kagame yeretse abitabiriye Rwanda Day 2024 ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abenshi bari bitabiriye Rwanda Day, muri ibyo bihe bari bafite imyaka iri hafi cyangwa irengaho gato kuri 30, akagaragaza ko ibyo bibafasha kumva neza ko ejo hazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda hari mu biganza byabo.
Perezida Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda, arwereka ko ari rwo igihugu cyishingikirijeho ndetse kirwizeramo ubushobozi, ndetse kikumva ko rwarezwe mu buryo buzagira umumaro kandi bugashyira u Rwanda aho rukwiriye kuba
Perezida Kagame yavuze ko “mu myaka 30 ishize, mu gihugu cyacu habaye ibyago ariko twarizeye. Twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo abenshi babuze ubuzima bwabo. Ntabwo inkuba ikubita ahantu hamwe inshuro ebyiri. U Rwanda rwakubiswe nabi mu 1994, ntabwo bizasubira.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukora bishoboka byose u Rwanda ntiruzongere guterwa ukundi ndetse agaragaza ko bishoboka ariko bigasaba kwitegura no kubaka ubwirinzi bukomye.
Yagarutse kuri ya nkuba yatanzeho urugero, agaragaza ko ishobora kurwanywa byimazeyo n’umurindankuba umwe ushyirwa ku nzu, mu gihe ya nkuba yaza ibintu bikagenda neza ntihagire ibyangirika.
Mu bindi byaranze Rwanda Day kuva yatangira, yabaye inzira nziza ihuza abashoramari, ba Rwiyemezamirimo, abacuruzi, abafite imishinga itaragera ku isoko n’abandi bantu b’ingeri zose bakagira umwanya wo kuganira n’umukuru w’igihugu akabereka aho kigeze, icyerekezo n’uruhare rwabo mu kugishyigikira mu iterambere.
Icyiciro cy’urubyiruko kandi gihabwa umwanya munini kuko aribo bahanzwe amaso mu gukomeza inzira yo kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.
Nigarukire kuri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington (USA) tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, ubu ni yo ntero n’inyikirizo mu bikorwa bitandukanye bihuza Banyarwanda. Buri wese aba agira ati “ Watashye ubukwe bwabereye i Washington?”
Bamwe mu Banyarwanda bari barasabye ko Rwanda Day yagirwa iminsi ibiri aho kuba umwe, icyifuzo cyubahirijwe muri iyi Rwanda Day yabereye i Washington DC.