Ikigo cy’Igihugu cy’Indege, RwandAir, cyatangije kuri uyu wa Gatatu , ingendo enye mu Cyumweru zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, indege ikazajya ihagarara mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe ifata cyangwa isiga abagenzi.
Rwandair yashyize ku rubuga rwa Twitter amafoto y’abantu ba mbere bakoze uru rugendo rw’amateka nyuma y’ibibazo byahungabanyije umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo.
Uru rugendo rutangijwe nyuma y’urugana Abuja muri Nigeria rwatangiye mu kwezi gushize, iyo nzira ikazahuzwa n’ijya Accra muri Ghana, aho indege izajya ihagarara i Abuja ikabona kwerekeza i Accra muri Ghana inshuro enye mu cyumweru.
Ubwo muri Gashyantare uyu mwaka yavugaga ku gutangiza ingendo Abuja na Cape Town, uwari Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir, Col. Chance Ndagano kuri ubu utakiyobora iki kigo yagize ati “Ku ruhande rumwe Abuja na Cape Town ni nk’inyongera ku bukungu binyuze mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi, ku rundi ikaba kongera umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu.”
Icyo gihe byatangajwe ko urugendo rwa RwandAir mu cyerekezo Kigali – Harare -Cape Town rugomba gutangira ku wa 16 Gicurasi 2018.
Rutangijwe mu gihe u Rwanda na Afurika bari mu bikorwa byo kuzahura umubano, nyuma y’ibibazo byagiye bivugwamo cyane cyane ku banyarwanda bagorwa no kubona viza zituma bakirwa muri icyo gihugu.
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, aheruka kubwira IGIHE ko hari icyizere gikomeye cy’uko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ugiye kuba mwiza cyane kuko ubuyobozi bwa Perezida Cyril Ramaphosa na Paul Kagame, bushishikajwe no gukemura ibibazo byose byatumye uba mubi.
Yagize ati “Ramaphosa yavuze ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagomba kuganira ku kibazo. Nzi neza ko hari ibiganiro birimo kuba ndetse baranahuye mu nama ya Commonwealth, ndabizi neza.”
Yakomeje avuga ko ibyatangajwe n’abakuru b’ibihugu byombi atari amagambo ya dipolomasi, ahubwo ari ukuri gutomoye kuko bombi basangiye ibyiyumviro by’uko uyu mugabane utagera ku ntego z’isoko rusange rihuriweho (CFTA) no koroshya urujya n’uruza mu gihe ibihugu byaba bitakemuye ibibazo biri mu mubano wabyo.
Cape Town ni umujyi ukomeye cyane muri Afurika y’Epfo, ufite ibyiza nyaburanga bisurwa n’abakerarugendo benshi nka Robben Island n’ibindi. Icyerekezo cya Cape Town kiratuma RwandAir igwiza ibyerekezo kuri 26 iganamo.