• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Editorial 16 May 2018 UBUKERARUGENDO

Ikigo cy’Igihugu cy’Indege, RwandAir,  cyatangije kuri uyu wa Gatatu ,  ingendo enye mu Cyumweru zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, indege ikazajya ihagarara mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe ifata cyangwa isiga abagenzi.

Rwandair yashyize ku rubuga rwa Twitter amafoto y’abantu ba mbere bakoze uru rugendo rw’amateka nyuma y’ibibazo byahungabanyije umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo.

Uru rugendo rutangijwe  nyuma y’urugana Abuja muri Nigeria rwatangiye mu kwezi gushize, iyo nzira ikazahuzwa n’ijya Accra muri Ghana, aho indege izajya ihagarara i Abuja ikabona kwerekeza i Accra muri Ghana inshuro enye mu cyumweru.

Ubwo muri Gashyantare uyu mwaka yavugaga ku gutangiza ingendo Abuja na Cape Town, uwari Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir, Col. Chance Ndagano kuri ubu utakiyobora iki kigo yagize ati “Ku ruhande rumwe Abuja na Cape Town ni nk’inyongera ku bukungu binyuze mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi, ku rundi ikaba kongera umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu.”

Icyo gihe byatangajwe ko urugendo rwa RwandAir mu cyerekezo Kigali – Harare -Cape Town rugomba gutangira ku wa 16 Gicurasi 2018.

Rutangijwe mu gihe u Rwanda na Afurika bari mu bikorwa byo kuzahura umubano, nyuma y’ibibazo byagiye bivugwamo cyane cyane ku banyarwanda bagorwa no kubona viza zituma bakirwa muri icyo gihugu.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, aheruka kubwira IGIHE ko hari icyizere gikomeye cy’uko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ugiye kuba mwiza cyane kuko ubuyobozi bwa Perezida Cyril Ramaphosa na Paul Kagame, bushishikajwe no gukemura ibibazo byose byatumye uba mubi.

Yagize ati “Ramaphosa yavuze ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagomba kuganira ku kibazo. Nzi neza ko hari ibiganiro birimo kuba ndetse baranahuye mu nama ya Commonwealth, ndabizi neza.”

Yakomeje avuga ko ibyatangajwe n’abakuru b’ibihugu byombi atari amagambo ya dipolomasi, ahubwo ari ukuri gutomoye kuko bombi basangiye ibyiyumviro by’uko uyu mugabane utagera ku ntego z’isoko rusange rihuriweho (CFTA) no koroshya urujya n’uruza mu gihe ibihugu byaba bitakemuye ibibazo biri mu mubano wabyo.

Cape Town ni umujyi ukomeye cyane muri Afurika y’Epfo, ufite ibyiza nyaburanga bisurwa n’abakerarugendo benshi nka Robben Island n’ibindi. Icyerekezo cya Cape Town kiratuma RwandAir igwiza ibyerekezo kuri 26 iganamo.

2018-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Editorial 04 Apr 2019
Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Editorial 21 Mar 2019
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Editorial 10 Jun 2025
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Editorial 06 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo
Amakuru

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Editorial 28 Jul 2022
Udushya muri Rwanda Cultural Day :  Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru  Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa
POLITIKI

Udushya muri Rwanda Cultural Day : Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa

Editorial 27 Sep 2016
Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka
IMIKINO

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Editorial 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru