• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

Editorial 25 Jun 2019 UBUKERARUGENDO

Kuri uyu wa 25 Kamena 2019 nibwo indege ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yageze i Tel Aviv muri Israel nk’icyerekezo gishya itangiye.

Uru rugendo rwa mbere rwakozwe n’indege ya Boeing 737-800NG, ifite imyanya 16 y’icyubahiro (business class) na 138 isanzwe (economy class).

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko bishimishije ko uru rugendo rugana muri iki gihugu rwatangiye, agaragaza ko iyi ndege izajya igana muri iki gihugu inshuro eshatu mu cyumweru.

RwandAir izajya yerekeza i Tel Aviv ku wa Kabiri, kuwa Kane no ku wa Gatandatu.

Iki cyerekezo kibaye icya 29 RwandAir ikoreye mu bice bitandukanye by’Isi, by’umwihariko ni icya kabiri mu bihugu bibarizwa mu Burasirazuba bwo hagati nyuma ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu aho ijya mu Mujyi wa Dubai.

RwandAir ivuga ko izi ngendo nshya zerekeza muri Israel zizongera imbaraga mu mubano mwiza n’ubuhahirane bisanzwe biri hagati y’u Rwanda na Israel cyane mu rwego rw’ubucuruzi.

Kuva mu ntangiriro za 2019, RwandAir yatangije ingendo zerekeza i Addis Ababa muri Ethiopie; i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Guangzhou mu Bushinwa.

2019-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Editorial 05 May 2018
FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Editorial 22 Dec 2025
Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Editorial 27 Nov 2017
Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Editorial 29 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023
Amakuru

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Editorial 29 Aug 2022
Amasezerano ya Luanda azerekana isura nyayo ya Museveni, hashize imyaka 34 ashyize umukono ku masezerano yise “amasezerano y’urwenya”
INKURU NYAMUKURU

Amasezerano ya Luanda azerekana isura nyayo ya Museveni, hashize imyaka 34 ashyize umukono ku masezerano yise “amasezerano y’urwenya”

Editorial 27 Aug 2019
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya
ITOHOZA

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Editorial 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru