Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, guhera kuri uyu wa 17 Mata 2019 yatangiye kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko ‘Urugendo rwa RwandAir rwerekeza i Kinshasa rwatangiranye uyu munsi n’indege yuzuye. Yatangiranye ingendo eshatu mu cyumweru ikaba izanongezaho izindi ngendo eshatu z’ijoro kwezi gutaha”.
Muri Werurwe nibwo abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.
RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Nta gushidikanya ko ingendo za RwandAir, zizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi zikongera n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.
RwandAir yifashishije indege zayo 12, itwara abagenzi mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.
Iki kigo kandi giteganya gutangira ingendo nshya i Addis Ababa muri Ethiopie guhera muri Mata uyu mwaka, kikazakomereza ku zigana i Tel Aviv muri Israel n’i Guangzhou mu Bushinwa. RwandAir inateganya ingendo zigana mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyishimo ni byose ku bagenzi
Uwitwa Vano Ol. kuri Twitter ni umwe mu bishimiye cyane urugendo Kigali-Kinshasa, avuga ko ari intambwe ikomeye kuko ‘mu minsi ishize iyo washakaga kujya i Kinshasa uvuye mu bihugu nka Côte d’Ivoire cyangwa Benin, wagombaga kunyura i Bruxelles cyangwa i Paris’.