• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

Editorial 17 Apr 2019 UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, guhera kuri uyu wa 17 Mata 2019 yatangiye kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko ‘Urugendo rwa RwandAir rwerekeza i Kinshasa rwatangiranye uyu munsi n’indege yuzuye. Yatangiranye ingendo eshatu mu cyumweru ikaba izanongezaho izindi ngendo eshatu z’ijoro kwezi gutaha”.

Muri Werurwe nibwo abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Nta gushidikanya ko ingendo za RwandAir, zizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi zikongera n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.

RwandAir yifashishije indege zayo 12, itwara abagenzi mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Iki kigo kandi giteganya gutangira ingendo nshya i Addis Ababa muri Ethiopie guhera muri Mata uyu mwaka, kikazakomereza ku zigana i Tel Aviv muri Israel n’i Guangzhou mu Bushinwa. RwandAir inateganya ingendo zigana mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyishimo ni byose ku bagenzi

Uwitwa Vano Ol. kuri Twitter ni umwe mu bishimiye cyane urugendo Kigali-Kinshasa, avuga ko ari intambwe ikomeye kuko ‘mu minsi ishize iyo washakaga kujya i Kinshasa uvuye mu bihugu nka Côte d’Ivoire cyangwa Benin, wagombaga kunyura i Bruxelles cyangwa i Paris’.

View image on Twitter

2019-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Editorial 29 May 2018
Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Editorial 20 May 2019
RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Editorial 22 May 2018
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Editorial 21 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka 11 irashize Ernest Manirumva yishwe n’abayobozi ba CNDD FDD nyuma yo gukora iperereza ryimbitse k’uburyo CNDD FDD igurira intwaro FDLR
INKURU NYAMUKURU

Imyaka 11 irashize Ernest Manirumva yishwe n’abayobozi ba CNDD FDD nyuma yo gukora iperereza ryimbitse k’uburyo CNDD FDD igurira intwaro FDLR

Editorial 10 Apr 2020
Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe
ITOHOZA

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Editorial 10 Apr 2016
FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe
Amakuru

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Editorial 11 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru