Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi akomeje urugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Canada, USA na Mexico.
Ni urugendo rugiye gukomeza hakinwa imikino y’umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane wo mu matsinda yo ku mugabane w’Afurika.
Amavubi ari mu itsinda rya C arakomeza urugendo rwatangiye umwaka ushize wa 2023, kuri ubu u Rwanda ruritegura gukina n’ikipe y’igihugu ya Benin ndetse na Lesotho.
Mu kwitegura gukina iyi mikino, ikipe y’igihugu yerekeje muri Cote d’Ivoire aho bazakinira umukino wa mbere na Benin tariki ya 6 Kamena 2024.
Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’igihugu izahura na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024, uyu mukino ukazakinirwa muri Afurika y’Epfo kuko iki gihigu kidafite Sitade yemewe na CAF.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo ikipe y’igihugu yerekeje i Abidjan aho yahagurukanye n’abakinnyi 20 bari bari mu mwiherero wari umaze iminsi ubera i Nyamata.
Mu bakinnyi umutoza Frank Spitler yahagurukanye mu Rwanda ntibarimo Rwatubyaye Abdoul wa FC Schkupi yo mu kiciro cya mbere muri Macedonia.
Kutagenda muri Cote d’Ivore kwa Rwatubyaye kwatewe n’uko uyu myugariro bivugwa ko uyu mukinnyi afite imvune yatumye adakomezanya n’abandi.
Abakina mu izamu bagiye ni Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.
Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.
Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.
Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.
Biteganyijwe ko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.
U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.