• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Editorial 09 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Nyakanga 2021, nibwo rutahizamu wa Kiyovu SC Saba Robert watsinze ibitego byinshi muri shampiyona iheruka gusozwa mu Rwanda byatangajwe ko yerekeje muri AS Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali nibwo bemeje ko uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana yasinyiye iyo kipe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kandi banaboneyeho gutangaza ko basinyishije undi mukinnyi uvuye muri Etincelles.

Iyi kipe yagize iti ” Tunejejwe no kubatangariza ko Saba Robert ndetse na Uwimana Guilain basinye amasezerano y’akazi y’imyaka ibiri”.

Iyi kipe y’abanyamujyi ihaye amasezerano rutahizamu Saba Robert nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Kiyovu SC yari amazemo imyaka ibiri, uyu rutahizamu kandi ayoboye urutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 aha akaba yaratsinze ibitego 10 akaba abinganya na Hussein Shaban Shabalala.

AS Kigali kandi yahaye amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga aho akina asatira witwa Uwimana Guilain wakinaga mu ikipe ya Etincelles ibarizwa mu karere ka Rubavu ko mu ntara y’i Burengerazuba.

Nyuma yo gutangaza abo bakinnyi bashya babiri, AS Kigali yatangaje kandi ko umukinnyi wayo wo hagati Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yari amazemo imyaka ibiri ayikinira, ni umukinnyi byavugwaga ko yifuzwa n’andi makipe arimo Police FC ndetse na APR FC.

Ikipe y’abanyamujyi irimo kwiyubaka nyuma yaho yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda iheruka, ibi bikaba biyihesha ububasha bwo kuzakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ni amarushanwa azwi nka CAF Confederations Cup.

2021-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Editorial 25 Mar 2022
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Editorial 08 Nov 2021
Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Editorial 24 Oct 2017
Icyo CNLG  Ivuga  kunkuru ya ‘Globe and Mail ‘ ku mbunda irasa  Missile zahanuye  Indege ya Habyarimana

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ‘Globe and Mail ‘ ku mbunda irasa Missile zahanuye Indege ya Habyarimana

Editorial 10 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya
Amakuru

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024
Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya

Editorial 14 Nov 2019
Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Editorial 25 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru