• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Editorial 29 Nov 2017 SHOWBIZ

Niyibikora Safi wamaze kwerekanwa ku mugaragaro muri Label nshya y’umuziki igiye kujya imufasha nk’umuhanzi uririmba ku giti ke, yahishuye ko bagenzi be bahoranye muri Urban Boys (Nizzo na Humble Jizzo) ari bo bashatse gusezera mbere muri Urban Boys ariko bakaza kwisubira ku munota wa nyuma.

Safi avuga ko abo bahoze baririmbana muri Urban Boys ari bo bashatse gusezera mbere bakaza kubihindura

Safi avuga ko abo bahoze baririmbana muri Urban Boys ari bo bashatse gusezera mbere bakaza kubihindura

Safi avuga ko mu kiganiro Humble Jizzo na Nizzo baherutse kugirana n’Itangazamakuru cyari kigamije gusezera muri Urban Boys bakayimusigira kuko bombi (Humble na Nizzo) bari baramaze kunanirwa ndetse batakivugana.

Avuga ko ubwo Humble Jizzo yashyiraga hanze itangazo ritumira Abanyamakuru, yari afite umugambi wo gutangaza ko itsinda ryabo risenyutse burundu.

Avuga ko Humble yatangaje ko bazaganira n’Itangazamakuru atabizi agahita amuhamagara abimubazaho.

Ngo Humble yahise amubwira ko yashyize hanze ririya tangazo ashaka gutumira Abanyamakuru kugira ngo babamenyeshe ko bagiye guhagarika Urban Boys kuko ngo yaramaze kurambwira bitewe nuko muri iyo minsi bose uko ari batatu nta numwe wavugaganaga n’undi.

Safi avuga ko nta kindi yari kurenzaho ariko ko yamubwiye ko adafite gahunda yo guhagarika umuziki.

Ati “Icyo gihe nahise mubwira ko njye nkikora umuziki kandi ntazawuvamo vuba, namubwiye ko niba bashaka gusezera bazabikore bo ubwabo njye ntarimo.”

Ngo ni bwo yahise afata umwanzuro abasezera mbere kuko yari azi neza ko na bo bagiye gusezera.

Safi avuga ko yatunguwe n’ibyatangajwe muri kiriya kiganiro, kuko byaje bihabanye n’ibyo yari yiteze kuko yari azi ko ari iherezo rya Urban Boys ariko akumva bagenzi be biyemeje gusenyera umugozi umwe.

Safi Madiba watangaje ko ashaka gukora umuziki mpuzamahanga, aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Got it’ yakoranye na Meddy usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumzwe za America.

Ubu Urban Boys ya babiri yamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa ‘Mfumbata’ yakozwe na Producer witwa Iyzo.

Indirimbo yabo yiganjemo amagambo y’urukundo bakunze kuririmba kuva kera bakiri kumwe ari batatu.

Iyi ndirimbo ifatwa nk’intambwe ya mbere y’urugendo rwa Urban Boys ya babiri, yashyizwe hanze mu ntangiro z’iki cyumweru.

Humble Jizzo yabwiye Umunyamakuru ko ibihangano bafatanyije na mugenzi wabo bidateze kwibagirana

Ati “Iyi ndirimbo itangije urugendo rwa Urban Boys ya babiri ku mugaragaro, ariko bitavuze ko ibikorwa byaturanze mu myaka 10 bigiye kwibagirana nabyo birahari ntaho bizajya.”

Urban Boys isigaye ari iya babiri bashyize hanze n'indirimbo

Urban Boys isigaye ari iya babiri bashyize hanze n’indirimbo

2017-11-29
Editorial

IZINDI NKURU

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Editorial 09 Mar 2018
“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Editorial 14 May 2018
KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

Editorial 14 May 2018
Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Editorial 09 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora
HIRYA NO HINO

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora

Editorial 11 Sep 2018
Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
Mu Rwanda

Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Editorial 05 May 2018
Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi
Mu Rwanda

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Editorial 05 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru