Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Nirisarike Salomon w’imyaka 24 yongereye amasezerano mu ikipe ya Urartu FC yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Armenia.
Kongera amasezerano kwa Salomon bikozwe mu gihe hari amakuru yavugaga ko ashobora kwerekeza mu bihugu by’Abarabu dore ko ngo n’ibiganiro byari byatangiye hagati y’umuhagarariye ndetse n’amwe mu makipe yaho.
Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Urartu FC bubonyujije ku rubuga rwa Twitter, batangaje ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano.
Iyi kipe ikaba yagize iti“Twishimiye gutangaza ko myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike azakomeza gukinira ikipe ya Urartu Fc. Uyu mukinnyi wa Urartu Fc yongereye amasezerano ye y’akazi.”
Nubwo hatatangajwe uko amasezerano ye mashya angana, uyu myugariro Salomon Nirisarike yongereye amasezerano muri iyi kipe nyuma yaho yari ayimazemo umwaka umwe kuko yayigezemo muntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021.
Ari muri iyo kipe Salomon yakinnye imikino 14, ayifasha gusoza ku mwanya wa gatatu aho bahise banabona itike yo gukina imikino y’marushanwa mashya yo ku mugabane w’i Burayi yiswe “Europa Conference League.”
Salomon Nirisarike yakinnye kandi mu ikipe ya FC Pyunik nayo yo muri Armenia, uyu myugariro yanyuze mu FC Tubize, Sint-Truiden na Royal Antwerp zo mu Bubiligi.