Umwe mu bahanzi bakomeye bamaze igihe muri muzika akaba n’umuhanzi mpuzamahanga Jean Paul Samputu yitabiriye iserukiramuco rikomeye ku Isi rizwi nka “World Culture Open 2017 “ rizabera muri Koreya, Aha akazaba ari umuhanzi uhagarariye umugabane wa Afurika.
Nk’uko Inyarwanda.com ibikesha ikinyamakuru Izubarirashe cyaganiriye n’uyu muhanzi Jean Paul Samputu yamaze kugera muri Koreya y’epfo aho kandi azaboneraho kugeza ijambo ry’ihumure kubazaba bitabiriye iri serukiramuco. Avuga ko insanganyamatsiko y’iri serukiramuco igira iti “We are better together” ugenekereje mu Kinyarwanda “tuba beza iyo turi kumwe”.
Samputu avuga ko ari iby’agaciro kuba yaratumiwe muri iki gikorwa kuko ari ikintu kizarushaho gutuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu mahanga. Yagize ati “N’ubwo mpagarariye Afurika ariko nturuka mu Rwanda. Abantu nimbabwira ko nturuka muri Afurika ariko mu Rwanda bizarushaho gutuma igihugu cyanjye barushaho kukimenya kuko ni nabyo bituma ndara ntaryamye.”
Iri serukiramuco byitezwe ko rizitabirwa n’abahanzi magana atanu bose, baturuka ku Isi hose rikazaba hagati y’amatariki 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2017. Muri iyi minsi Jean Paul Samputu akaba aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Jose Chameleone ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse.