• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Editorial 02 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2021, mu Rwanda hatangiye isiganwa rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 13 kuva ribaye mpuzamahanga, agace ka mbere kavaga i Kigalie kerekeza mu karere ka Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115 na metero 600, aka gace kakaba kegukanywe n’umunya Columbia Sanchez Vergara Brayan Stiven.

Aka gace kahagurukiye kuri Kigali Arena ahagana mu masaha y’i saa yine nibwo abakinnyi baturutse mu makipe 15 yitabiriye iri siganwa bahagurutse, mu nzira bagenda bakaba bakomeje kugendana nk’igikundi cyagendaga cyigabanyamo ibice bitandukanye, gusa muri iyi nzira ikaba yihariwe cyane n’ikipe ya Medellin ihagarariye igihugu cya Columbia.

Abasiganwa bageze mu mujyi wa Rwamagana bakaba bagombaga kuzenguruka uyu mujyi incuro 10 zigongera ku ntera ya Kigali – Rwamagana, aba bakomeje n’ubundi kugendera mu gikundi kugeza ubwo bageze aho basoreza umugabo ukinira ikipe ya Medellin Sanchez Vergara Brayan Stiven ariwe wegukanye aka gace ka mbere n’ubwo abakinnyi 44 bakoresheje ibihe bingana.

Sanchez Vergara akaba yakoresheje igihe kingana n’amasaha abiri, iminota mirongo itatu n’itatu n’amasegonda mirongo ine n’itatu (2h33’43”), yakurikiwe kandi na Alex Hoehn ukinira ikipe ya Wildlife Generation Pro Cycling yo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, ni mu gihe umwanya wa gatatu wo wegukanywe nanone n’umunya Columbia nawe ukinira ikipe ya Medellin Weimar Alfonso Roldán.

Ku bakinnyi b’abanyarwanda baje hafi, Hakizimana Seth ukinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy, uyu akaba yje ku mwanya wa 13, Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Club yaje ku mwanya wa cumi na kane naho Byukusenge Patrick nawe bakinana muri Benediction yashoje ku mwanya wa mirongo itatu na gatatu.

Abakinnyi b’abanyarwanda barimo Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco batwaye Tour du Rwanda mu myaka ishize nabo bakaba bahagereye rimwe n’igikundi cyari kiyobowe na Sanchez Vergara.

Nyuma yo gusoreza i Rwamagana, abasiganwa bagomba kurara mu mujyi wa Kigali aho bitegura ko kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 bagomba guhagurukira ku nyubako ya MIC mu mujyi berekeza i Huye mu nta r’amajyepfo, abasiganwa bakaba bazakora urugendo rungana na Kilometero 120 na metero 500.

2021-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

Editorial 11 Jun 2019
“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Dec 2022
Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Editorial 06 Jul 2021
Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe

Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe

Editorial 20 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure
HIRYA NO HINO

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Editorial 01 Aug 2018
Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe ndetse n’imikino yose ya shampiyona y’amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri irasubikwa.
Amakuru

Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe ndetse n’imikino yose ya shampiyona y’amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri irasubikwa.

Editorial 19 Jun 2021
Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe
ITOHOZA

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Editorial 23 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru