Amakuru Rushyashya ikura ahantu hizewe aravuga ko Nsabimana Calixte Sankara wahoze ari inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo, ubu ari mu mazi abira, ahigirwa hasi no hejuru na RNC [ Kayumba] wohereje abicanyi guhiga Sankara aho yihishe mu Cibitoki naza Bukinanyana kubera ko yibye amabanga ya RNC [stratégie z’urugamba] akajya kuzigurisha I Burundi.
Amakuru avuga ko nyirabayazana w’urwango hagati ya Kayumba na Sankara ari uko Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza, amubwira byose kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri Afrika y’epfo kuko batabana, Kayumba ngo yari yasabye umwana ko yaza gusuhuza urubyiruko rw’abagize RNC mu nama yarwo yabereye I Cap Town.
Sankara mu gushyanuka kwe no kwishyira hejuru yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba munama, kuko yumvaga kumenyana nawe byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga kumenya ko Sankara [Bikindi] n’iko kazina Kayumba yita Sankara ko amusambanyiriza umwana.
Kayumba akibimenya ngo yararubiye ararakara cyane ko mu bisanzwe Kayumba, adakunda abantu babaye mu Rwanda mbere ya Jenoside ya 94 [ baba abahutu baba abatutsi ] ndetse amakuru yizewe avuga ko yashatse no ku mwica kuko ibintu byose kuri Kayumba ni ukwica. Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye kandi ko atari bubikire yahiye ubwoba kuko aziko Kayumba nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”. Mu gihe hari gahunda yo kwirukana burundu Calixte Sankara muri RNC, Sankara arabimenya ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC kubera amafuti ya Kayumba.
Amakuru Rushyashya yahawe n’umuntu wizewe ,avuga ko Sankara ashobora kwicwa na RNC, akagwa I Burundi kandi ubu ari guhigwa bukware n’agatsiko k’abicanyi kahawe amafaranga na Rujugiro Tribert , Kayumba yohereje mu Burundi. Impamvu ngo ni uko Sankara yibye stratégie za RNC , yagombaga gukoresha ihungabanya umutekano mu Rwanda iturutse I Burundi na Congo, Sankara akaba yaragurishije ayo amabanga yose bamuha ibihumbi 20 USD I Burundi, anizeza u Burundi gushaka abantu bo gutera u Rwanda, ari nacyo ngo cyatumye Perezida Nkurunziza, aha FLN aho gukorera nkuko uwaduhaye aya makuru abihamya.
Kayumba Nyamwasa uhigisha urihindi Calixte Sankara
Amakuru aturuka muri RNC ya Nyamwasa, avuga ko mugihe Sankara yigambaga igitero muri Nyaruguru, Kayumba ngo yahamagaye Perezida Nkurunziza, aramubaza ati : Ibyo bintu ni ibiki ndikumva ? Undi ati Ese ntimuri kumwe ? Kayumba ati ashwi. Perezida Nkurunziza ati none ko namuhaye byose nkamuha aho gukorera, nkamuha n’abantu bo kumufasha kuko yavugaga ko muri kumwe biragenda bite ? Nuko ngo Kayumba abura ayo acira nayo amira kuko ibye byose byari byatanzwe ngo niko kwiyemeza guhigira Sankara, hasi no hejuru Kayumba ngo yabwiye abantu be ko uwo mujura wa FLN, ngo agomba gupfa. Aya ni amabwiriza ya Kayumba.
Amakuru akaba yemeza ko Sankara kuri ubu ari kwihishahisha hirya no hino mu Burundi, akaba avugwa mu duce twa Bukinanyana na Cibitoki, kandi akaba adashobora gusubira inyuma ngo ajye Tanzania cyangwa Uganda kuko naho yahasiga agatwe.
RNC ibyo yagombaga gukoresha mu Burundi, byose Sankara yabineyemo, aritanguranwa avuga ko yafashe Nyungwe , utugambo twinshi no kwirarira yibeshyera ibyo atakoze bimukozeho.
Iyi migambi [stratégie] ya RNC, Sankara yahaye abarundi niyo RNC yacungiragaho ni nayo ituma u Burundi bukomeje kwiyenza ku Rwanda kuko bibwira ko bafite amakuru yose yatuma bahungabanya umutekano w’u Rwanda, ntibibwire ko ari ibinyoma by’umutekamutwe kabuhariwe , Nsabimana Calixte alias Sankara yabapfunyikiye , bikazarangira u Burundi bwisanze mu bibazo budashobora kwizikuramo.
KATSIBWENENE
Haaaaaaaaaaaa!!!!!!!! strategies militaires bibyeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!! Abarundi bati TUZABAMESA, muti NDARIBWARIBWA MURADUTINDIYE, none badukoze mu jisho muricecekeye. Haaaaaaaaaaaaaaa
nkunda
KATSIBWENENE NIWOWE UBIZI KO TWACECETSE UUSWAGUSAAA MUZAJYA MUSAKUZA KUGASOZI TWE DUKORE DUCECETSE NAMWE NGO NYWE.JYAKUBAZA ABARUNDI NIBWO URI BUMENEYE KO TWA CECETSE KOKO.
MAOMBI jOHN
MBEGA MWIBAZAKO MURI KUBWIRA IBICUCU BITAZI KWIYUMVIRA? UZIKO RUSHYASHYA MURI IBIGORYI BYA KAGAME?