• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Editorial 01 Sep 2017 UBUKERARUGENDO

Umunyamerika Sean Justin Penn wubatse izina muri sinema, yitabiriye ibirori byo Kwita Izina ingagi 19 wabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 1 Nzeri 2017.

Sean Penn usanzwe ari n’impirimbanyi muri politike, yegukanye ibihembo bikomeye kubera filimi yagaragayemo birimo bibiri bya Academy Awards kubera filimi zirimo Mystic River (2003) na Milk (2008).

Penn arazwi cyane kuko mu muri Gashyantare 1985 yaje guhura n’umuhanzi ukomeye Madonna bagashyingiranwa muri Kanama ku munsi uwo mugore yizihizaho isabukuru y’amavuko, ariko batandukana mu 1989.

Ibi birori ngarukamwaka byanitabiriwe n’umuherwe w’Umunyamerika, Howard Buffet w’imyaka 62, umushoramari uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza, akaba umuhungu wa Warren Edward Buffett ufatwa nk’umukire wa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwa kane ku Isi, aho nibura muri uku kwezi afite umutungo ugera kuri miliyari $76.9.

Howard G. Buffett aheruka gushora miliyoni $500 mu mishinga y’ubuhinzi mu Rwanda, aho afite ibikorwa bikomeye byo kuhira igishanga cya Cyambwe kuri hegitari 1,206 mu karere ka Kirehe.

Buffet afite imishinga itabarika irebana n’ubuhinzi no kurengera ibidukikije, umuryango yatangije ukanamwitiriewa, Howard G. Buffett Foundation, ukaba ariwo wateye inkunga ibikorwa byo kugarura Inkura mu Rwanda, byabaye muri Gicurasi.

Abahanzi batandukanye bashyuhije ibirori byo kwita Izina bose baririmbaga umuziki mu buryo bwa live, habanza abahanzi bazwi mu Karere ka Musanze, mu bazwi hakurikiraho Jay Polly waririmbye indirimbo zamenyekanye na Deux fois Deux na Too much.

Yakurikiwe na Bruce Melodie, watangiriye mu ndirimbo ye Ntundize yishimiwe na benshi, akurikizaho Ndumiwe, ndetse na The Ben yitabiriye iki gikorwa.

Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

2017-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Editorial 25 Nov 2023
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Editorial 26 Jun 2024
Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Editorial 11 Jan 2018
Uko byari byifashe mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Rwanda: The Royal Tour’ (Amafoto na Video)

Uko byari byifashe mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Rwanda: The Royal Tour’ (Amafoto na Video)

Editorial 26 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere
ITOHOZA

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Editorial 24 Jun 2018
Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Editorial 29 Mar 2020
Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko
Mu Mahanga

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Editorial 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru