Ikipe y’igihugu ya Senegal yabaye ikipe ya mbere yo ku mugabane wa Afurika yerekeje mu mikino ya nyuma ya 1/8 y’igikombe cy’isi 2022, ni nyuma yaho isezereye ikipe y’igihugu ya Equator ibitego 2-1.
Ni mumukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere waraye ubaye, iyi kipe itozwa na Aliou Cisse ikaba ariyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 41 Ismael Sarr akaba yafunguye amazamu mbere y’uko ku munota wa 67 nibwo Isaac Caicedo wa Equator yabonye igitego cyo kwishyura.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 70 nyuma y’iminota 3 gusa Senegal imaze kwishyurwa, myugariro wa Senegal Kalidou Kouilibary akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu yayiboneye igitego cya kabiri cy’intsinzi cyatumye ihita hitasanga mu makipe azakina imikino ya nyuma ya 1/8 y’igikombe cy’isi 2022.
Usibye uyu mukino wasozaga itsinda rya mbere Senegal yasoje ku mwanya wa kabiri nyuma y’ikipe y’igihugu y’u Buholandi yo yaraye itsinze ikipe y’igihugu ya Qatar ibitego 2-0.
Muri iri tsinds rya mbere, ikipe y’igihugu ya Equator ndetse na Qatar nizo zahise zisezererwa muri iri rushanwa.
Murindi tsinda rya kabiri, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yaraye itsinze ikipe ya Wales ibitego 3-0, ni ibitego bibiri byatsinzwe na Marcus Rashford ndetse na Phil Foden, muri iri tsinda kndi Leta z’Unze Ubumwe za Amerika yatsinze Iran 1-0 cyatsinzwe na Christian Purisic.
Kugeza ubu amakipe amaze kubona itike ya 1/8 cy’Irangiza mu mikino y’igikombe cg’isi 2022 ni u Bufaransa, Brazil, Portugal, U Buholandi, Senegal, u Bwongereza ndetse na Leta z’Unze Ubumwe za Amerika.
Indi mikino irakomeza kuri uyu munsi hakinwa umunsi wa nyuma wo mu itsinda, u Bufaransa burahura na Tunisia naho Australia ize guhura na Denmark mu itsinda rya gatatu.
Mu itsinda rya kane, ikipe y’igihuguya Argentine irakina na Poland naho Saudi Arabia irakina na Mexico.
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza, ikipe y’igihugu ya Senegal izahura n’u Bwongereza naho ikipe ya Leta z’Unze Ubumwe za Amerika yo izahura n’u Buholandi.