• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa?

Editorial 19 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize icyumweru kirenga uwitwa Serge Ndayizeye atagaragara kuri wa muzindaro wa RNC uzwi nk’Itahuka, naho abantu batandukanye kurubuga rw’Itahuka rwa Whats App barabaza amakuru bibaza niba arwaye cyangwa se yarataye akazi.

Ikigaragara Serge Ndayizeye si ubwa mbere yivumbuye kuko mu minsi ishize nkuko twabibabwiye, yivumbuye kuri Kayumba Nyamwasa avuga ko amadorali 300 akorera ari make baramuzamura bamugeza kuri 500 kandi ashyiraho ingingo ko ayo azajya yinjiza avuye kuri Youtube Channel azajya aba aye.

Muri RNC ntiwamenya gutandukanya niba Itahuka ari iya Serge ku giti cye cyangwa ari iya Kayumba, buri wese aba ashaka akarima yiharika.

Nkubu Benoit Muhoza wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka RNC France yavuye muri RNC hamwe na Jean Paul Turayishimye icyari RNC France gihinduka ARC Urunana Nyarwanda, ishyaka bari bamaze gushinga.

Tubibutse ko Serge Ndayizeye Serge atemerewe gukorera ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo gufatwa agafungwa kubera ibyaba by’ubujura muri Farumasi yakoragamo yitwa Walgreens.Yibye amata y’umwana n’ibindi bikoresho kuko umugore we yari yabyaye, nuko afatwa na Camera urubanza ruba urucabana arafungwa.

Serge Ndayizeye yaje gufungurwa ku bwishingizi (on bail) n’abantu bafitanye isano na Ruharwa Pasteur Elizaphan Ntakirutimana wo ku Kibuye wakatiwe n’urukiko rw’Arusha akagwa muri Gereza batuye ahitwa Laredo muri Texas.

Serge Ndayizeye yarafunguwe ariko icyemezo cy’imyifatire yahawe ntabwo kimwemerera gukora. Umugore we yaje kumwirukana aribwo yataye umutwe agahita yihebera RNC no gufata Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi n’umubyeyi.

Serge Ndayizeye akigera muri Amerika yabaye ahantu hitwa St Louis muri Missouri, nyuma yimukira Louisiana aho yageze agakundana n’umugabo w’umuzungu amusubiza no mu ishuri mu gihe kigera ku myaka itanu.

Ibyo kuba umutinganyi Serge yaje kubirambirwa acika umugabo ajya kuba ahitwa Houston muri Texas, Serge wari umutinganyi yaje gushaka umugore babyarana abana babiri.

Icyo gihe Serge Ndayizeye yiyumvaga nk’umututsi ibya RNC ntibiraza. Yakundaga kwegera abantu avuga ko ari umututsi.

Nyuma yaho yaje kwerekeza Washington avuga ko ashaka akazi mu mwaka wa 2010 akubitana na RNC yarimo gushingwa abonana na Theogene Rudasingwa, wazengurukaga Amerika ashaka abayoboke abwira Serge Ndayizeye kuba mu buyobozi bw’urubyiruko rwa RNC.

Kwitabira Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2015, byakozeho Serge Ndayizeye. Umugore yagiye ku murega kuri Polisi ko adatanga indezo kandi asigaye agenda, Serge yasabwe ibisobanuro uburyo yagiye mu Buholandi avuga ko ari abaterankunga bamurihiye; umugore kandi yari yeretse polisi ibiganiro byose Serge Ndayizeye akora biri kuri Youtube, Serge Ndayizeye avuga ko bitamwinjiriza.

Tubibutse ko Kayumba Nyamwasa ahemba Serge Ndayizeye mu ntoki kuko yibeshye akajya kuri compte bahita bafata igice bakagiha umuryango yirengagije. Niyo mpamvu avuga amagambo nk’ayabagombozi iyo ageze kuri mikoro ya Radiyo Itahuka kuko nibwo buzima asigaranye.

Serge Ndayizeye ariko iyo atari muri Radio, aganiriza inshuti ze ko atazi amaherezo ye, kuko amatiku yose n’ibyaha bya RNC bisa n’ibimujya mu gatwe kandi we avuga ibyo bamubwiye.

Yaba se noneho yafashe umwanzuro wa burundu wo kuva mu bya RNC/Itahuka? Tubitege amaso.

2022-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Editorial 22 May 2021
Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Editorial 28 Sep 2021
Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Editorial 18 Jul 2022
Abanyarwanda babiri batoterejwe muri Uganda bavuze akaga bahuriye nako muri gereza

Abanyarwanda babiri batoterejwe muri Uganda bavuze akaga bahuriye nako muri gereza

Editorial 03 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza
HIRYA NO HINO

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Editorial 02 May 2019
Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka
Mu Rwanda

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Editorial 27 Jun 2017
Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo
IMIKINO

Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo

Editorial 24 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru