Hashize iminsi inkuru igiye hanze ko Kabera Robert akurukiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15 agahita atoroka atarafatwa kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha. Andi makuru yagiye hanze avuga ko Robert yatorokeye mu gihugu cya Uganda gusa abenshi babanje kuyahakana bavuga ko ari ukubeshya!, Ikinyamakuru dailymonitor uyu munsi cyanditse inkuru ko cyagiranye ikiganiro na Robert Kabera uri muri icyo gihugu, Kabera akaba yatangaje ko yahunze kubera ko ngo u guverinoma y’u Rwanda itifuza ko yagirana umubano na famille ya Rwigema we avuga ko bafitanye isano!!
Abasesenguzi ku mbuga nkoranyambaga barimo Peter Mahirwe baragira bati “Ibi bintu ninde koko wabyemera? Rwigema n’intwari y’igihugu kandi Kabera si we wenyine ufitanye isano na famille ye mu gihugu, ndetse kuba bafitanye isano ntabwo ari bishya kuko bisanzwe bizwi, iki ni ikinyoma kigayitse!, Yanagarutse ku matariki yahungiyeho ibyo ni ukubeshya kuko sibwo yahunze kuko yahunze amaze gukora icyaha cyo gusambanya umwangavu bikamenyekana, Birababaje kuba uwakabaye umubyeyi ariwe uhindukira agasambanya uwo yakabaye arera cyangwa ngo amugire inama.
Kabera nabe umugabo areke guhimba ibintu bidashoboka byuzuyemo ubuswa ahubwo aze aburane niba ari nta cyaha yakoze urukiko ruzabyerekana kandi niba nawe yamaze guhitamo inzira zindi nabyo bizagaragara.
Nyuma y’amakuru yacicikanye avuga ukuntu Kabera yikoze mu nda hanyuma Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitangaza ko cyatangiye iperereza kuri uyu musirikare wamamaye nk’umuhanzi kuva mu myaka ya 2009, wakoze indirimbo zirimo nk’iyamamaye yise Impanda ndetse wari n’umwe mu bagize “Army Jazz Band”.
Hahise hatangira gukwirakwira amakuru anyuranye, ko yaba yatorokeye muri Uganda gusa nta gihamya cyayo cyari cyakabonetse. Kuri uyu wa Gatatu, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko rwose asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro. yemeye ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi. Robert ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku manywa yo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, ryavugaga ko “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”, Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”
Wibaza mpamvu ki ituma Uganda yifuza kuba indiri ya buri munyabyaha uturutse mu Rwanda aho kumushyikiriza igihugu yaturutsemo ngo kimuhe ubutabera. N’abandi bashakishwaga n’inzego z’umutekano bagiye batoroka banyuze muri Uganda, bagerayo bagahabwa ubuhungiro n’ubuzima bwiza mu gihe mu masezerano hagati ya Polisi z’ibihugu harimo guhererekanya abanyabyaha ndetse u Rwanda rwakunze kuyubahiriza mu bihe binyuranye.
Usibye kandi Sergeant Robert undi musirikare waherukaga gutorokera muri Uganda ni Lt. Gerald Tindifa watorotse ku wa 18 Gashyantare afashijwe n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda. Uyu musirikare yavuye mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, ageze muri Uganda yakirwa n’inzego z’umutekano, bwa mbere na Maj. Fred Mushambo ukora mu ishami rishinzwe Ubutasi mu Gisirikare mu gace ka Mbarara.
Ku butaka bwa Uganda ni ho abarimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batorokeye ubwo bari batangiye gukorwaho iperereza ku byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Nubwo bimeze gutya ariko, inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rushyikiriza Uganda abaturage bayo baruhungiyemo bakekwaho ibyaha. Nko mu 2013, rwataye muri yombi Namuyimbwa Shanita uzwi nka ‘Bad Black’ wari winjiye ku butaka bwarwo arenze ku mategeko kuko atari yemerewe gusohoka mu gihugu nyuma yo guhamywa ibyaha byo kunyereza umutungo.
Usibye uwo, hari abandi Uganda yasabye kohererezwa kugira ngo baburanishwe ku byaha binyuranye ishyikirizwa 26, hari mbere y’uko umubano uba mubi hagati y’ibihugu. Muri Gashyantare 2020, U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Yasinyiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bane igamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi yabereye i Gatuna ku mupaka.
Aya masezerano arakomeye kuko u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi. Ikiri kwibazwaho muri iki gihe ni ukumenya niba Uganda izayubahiriza ikohereza mu Rwanda, Sergeant Robert ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye nkuko ikinyamakuru Igihe cyabigarutseho.