• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Editorial 31 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kan, tariki ya 30 Ukuboza 202, Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya yo kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya COVID19 arimo ko shampiyona y’u Rwanda igomba kuba isubitswe mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku itariki ya 1 Mutarama 2022.

Ibyo guhagarika ibikorwa bya Siporo mu Rwanda byatangajwe na Minisiteri ya Siporo, bije nyuma yaho hari amakuru ahamya ko hari amakipe atandukanye yagaragayemo ubwandu bwa Koronavirusi arimo APR FC, Rayon Sportsm Gasogi United, Police FC ndetse n’andi yo mu mikino y’intoki.

Mu yandi mabwiriza yashyizweho na Minisiteri ya Siporo, harimo ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. lmyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo byasubitswe.

Amakipe y’lgihugu n’andi makipe asanzwe ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. lyi myitozo igomba kubera mu muhezo.

Ni mu gihe Abakinnyi 26 bahamagawe mu Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Guinée bazitabira umwiherero ku wa Gatanu aho bazapimwa Covid-19 mbere yo kwitegura imikino yombi izaba tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro.

Usibye ibyahagaritswe, hari ibikorwa byemewe bigomba gukomeza nko kuba abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVlD-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

Amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n’ababahagarariye.

Aho imyitozo n’amarushanwa bibera hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda y’abatarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato, ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

Shampiyona y’u Rwanda kuri ubu isubitswe ikipe ya Kiyovu Sports ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho ifite amanota 24 mu mikino 11 imaze gukina igakurikirwa na APR FC yo ifite amanota 23 ariko yo ikaba imaze gukina imikino 9.

Ni mugihe ikipe ya Gorilla FC yo kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma wa 16 aho ifite amanota 7 mu mikino 10 yo imaze gukina.

2021-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Editorial 16 May 2021
Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Editorial 01 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Editorial 20 Aug 2017
APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 31 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Editorial 06 Jan 2017
Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.
INKURU NYAMUKURU

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Editorial 18 Sep 2019
Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Editorial 16 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru