Shyaka Gilbert wigeze kuvugwaho ko yaburiwe irengero akomeje gushyira byose hanze nyuma yuko amenye ko abamushukaga bihishe inyuma y’imigambi mibisha yo gusenya u Rwanda. Ibi akomeje kubitangariza ibitangazamakuru binyuranye nyuma y’ukwezi atahutse iwe avuye mu gihugu cya Uganda yari yahungiyemo.
Nkuko yabibwiye ibitangazamakuru bitandukanye nk’Igihe, Ukwezi na The Future TV yavuze ko yahamagawe bwa mbere na Uwimana Agnes amusaba ko bakorana ikiganiro kuri YouTube ariko agezeyo atangira kumubwira ibyo aza kuvuga anamwizeza ubufasha bw’amafaranga.
Ati “Cyuma Hassan ni we wamuhaye nimero yanjye, arampamagara anyizeza ko nidukorana ikiganiro bazamfasha bakampa amafaranga. Yarampamagaye njya hariya muri RMC [i Remera], akambwira ati nutavuga gutya ntacyo ndakumarira, njyaho mvuga uko yambwiye.”
Yakomeje agira ati “Agnes Uwimana niwe muntu wa mbere wanyigishije kuvuga iby’Abahutu n’Abatutsi. Ntangiye kuvuga nibwo natanze nimero zanjye, abantu batangira kumpamagara banyoherereza amafaranga, abenshi babaga bari mu mahanga.”
Ku ikubititiro mu bamwoherereje amafaranga harimo na Eugénie Muhayimana wamuhamagaye amubwira ko yabonye ikiganiro cye akumva ashaka kumufasha ndetse muri icyo gihe yahise amwoherereza ama- pounds 50 [agera ku bihumbi 70Frw].
Shyaka ati “Yarampamagaye [Eugénie Muhayimana], nk’uko abandi bari bamaze iminsi bampamagara, ambwira ko yakunze ikiganiro nakoze, bityo ashaka kumpa amafaranga, ubwo anyoherereza ama-pounds 50 ayanyujije kuri konti y’umugore wanjye iri muri BK.”
Shyaka avuga ko igihe cyaje kugera Muhayimana amugira inama yo gufungura YouTube Channel akajya ashyiraho indirimbo n’ibiganiro bivuganira ’abababaye’.
Ati “Kuva ubwo nafunguye YouTube Channel nyita ‘Ijwi ry’Imfubyi’ ntangira kujya nyuzaho ibiganiro. Ubwo telefone nari mfite yari nto ariko nyuma ayo mafaranga abantu banyoherezaga hari uwampaye ibihumbi 100 Frw mpita nongeraho andi ngura telefone nziza ari nayo nifashishaga mfata ibiganiro nkabishyira kuri YouTube.”
Muhayimana Eugénie yakomeje kujya ahamagara Shyaka umunsi ku munsi, ariko mu biganiro bagiranaga agakunda kumubwira ko mu Rwanda bazamugirira nabi, bakamushimuta.
Shyaka ati “Yakundaga kumbwira ngo bazagushimuta, bazakwica, cyangwa bagufunge. Ibi ariko hari n’abandi bantu bajyaga banyandikira bari hanze, harimo n’abangaga kumbwira amazina yabo.”
Yakomeje agira ati “Hagati ya tariki 1 na 25 Kamena [Muhayimana] yatangiye kumbwira ko ngomba guhunga nkava mu gihugu kuko bagiye kunyica, ariko ubwo namubazaga uko nzahunga akambwira ko azaza tugasezerana ubundi akanjyana mu Bwongereza.”
Amaze guhabwa ibyangobwa by’ubuhunzi, Shyaka yahawe telephone ye, hanyuma nibwo yatangiye kubona abantu bamuhamagara, barimo Matata Joseph, Freeman Bikorwa n’abandi bamusabaga gukora ibiganiro asebya u Rwanda.
Nyuma yo gutaha Shyaka afitiye ubutumwa bukomeye urubyiruko arubwira ko ababashuka ntacyo bazageraho. Yiyamye cyane Nkusi Uwimana amubwira ko ntaho amateka yabo ahuriye cyane ko ise w’Agnes Uwimana yagize Uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.