• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Editorial 26 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania bwatangaje ko Uwayezu François Régis ari we ugiye kuyibera umuyobozi mushya, CEO, asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.

Mu itangazo bashyize hanze, Simba yavuze ko Uwayezu François Régis wari usanzwe ari Vice-Chairman w’ikipe ya APR FC bamutoranyije kubera ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru ndetse n’ubuhanga asanganywe muri rusange.

Uwayezu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018 kugeza muri Nzeri 2021. Akazi k’Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w’iri Shyirahamwe.

Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Uyu akaba yari Vice- Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023 aho tariki ya 1 Kanama 2024 ari bwo atangira akazi gashya mu ikipe ya Wekundu wa Msimbazi nkuko bayita muri Tanzania.

Iyi kipe yari imaze iminsi mu Misiri aho yari iri mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, izagaruka muri iki gihugu tariki ya 31 Nyakanga 2024 yitegura umukino wa gicuti ifitanye na APR FC kuri “Simba Day” uteganyijwe tariki ya 3 Kanama, ukazakinwa Uwayezu François Régis ari mu nshingano nshya.

2024-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Editorial 19 Oct 2021
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Editorial 01 Nov 2021
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Editorial 13 Oct 2016
Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize

Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize

Editorial 06 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo
Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Editorial 01 Jun 2016
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre
Mu Mahanga

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Editorial 22 Sep 2016
Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero
HIRYA NO HINO

Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero

Editorial 04 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru