Mu mvura ijojoba n’imbeho y’ubutita, umuhanzi Osinachi Joseph [Sinach] yataramiye ibihumbi by’abihebeye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cya Easter Celebration cyateguwe na Patient Bizimana cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 1 Mata 2018.
Easter Celebration Pan African Chapter yahuriranye n’imvura yatangiye kugwa ubwo abahanzi bayitumiwemo bisuganyaga mbere yo kujya ku rubyiniro.
Abantu batangiye kugera aho igitaramo cyabereye mu Marembo ya Stade Amahoro ahagana saa munani ndetse mu mihanda y’i Remera hari urujya n’uruza rw’abacyerekezamo ndetse bamwe bafashe ibyicaro.
Ibicu bikimara kumanura imvura ahagana saa kumi na 29, abari bicaye banyarutse bashaka aho bikinga, bongera kuhagaruka nyuma y’isaha n’iminota 28 itangiye guhita. Nubwo ibicu byari bibuditse imvura, ntibyabujije abiganjemo abakinnyi, abahanzi, abavugabutumwa n’abandi kwitabira igitaramo cyanditse amateka yo kuba aricyo cya mbere mu biremereye mu muziki uhimbaza Imana cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro.
Iki gitaramo cyari cyakoranyirije hamwe abakomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda bayobowe na Patient Bizimana wagiteguye; Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane na Uwimana Aimé ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo ziramya Imana. Aba bahanzi bari baherekejwe n’icyamamare, Sinach uri mu bakomeye muri Afurika ari nawe wasoje igitaramo.
Ahagana saa 18:08 nibwo Uwimana Aimé yageze ku rubyiniro, mu gihe abakunzi b’umuziki we bari bakiri kwisuganya bagaruka mu byicaro byabo.
Uyu muhanzi wishimiwe mu ndirimbo “Here I am to Worship”, “Nyibutsa” na ‘‘Akira amashimwe’’, yakurikiwe na Mbonyi Israel wongeye kwerekwa urukundo kubera ibihangano bye byururutsa imitima bikayiremamo ibyiringiro. Yahise akorerwa mu ngata na Patient Bizimana ari nawe wakiriye Sinach, wari witabwe n’imbaga.
Abahanzi bagaragaje ko bahagaze bwuma baherekezwaga n’amashyi y’urufaya nyuma yo kuririmba nk’ikimenyetso cy’uko abari mu gitaramo banyuzwe n’ubutumwa busasiwe n’amajwi agororotse n’umuziki uzira amakaraza.
Sinach yakuriwe ingofero i Kigali
Ibyishimo by’indunduro abitabiriye Easter Celebration babihawe n’Umunya-Nigeria Sinach ari nawe wasoje igitaramo.
Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro ategerejwe n’amatsiko menshi, ahagana saa 20:39 nyuma y’iminota 19, itsinda rye rigenzura neza ibyuma byifashishijwe hacurangwa umuziki w’umwimerere unyura amatwi ya benshi.
Sinach yahamagawe imvura iri kugwa ariko ntiyigeze ikangaranya abari mu mwuka wo kuramya kuko abenshi buriye intebe aho bamwitegera neza, bamuhanga ijisho.
Akigera imbere y’imbaga yahise asaba Abanyakigali guha Imana icyubahiro. Yagize ati “Ni bande Imana yakoreye ibikomeye muri mwe? Muyishime.”
Mu minota 89 yamaze aririmba adahagaze, buri ndirimbo yose yumvikanaga nk’imenyerewe mu matwi y’Abanyarwanda ndetse yateraga bakamwikiriza.
Yaririmbye indirimbo nyinshi yamenyekanyeho cyane zirimo “I stand amazed”, “Jesus is Alive”, ‘‘Rejoice’’, ‘‘Nothing is impossible’’, “Way maker” na ‘‘He did it again’’, ariko biba akarusho ageze kuri I Know who I am yari yabitse nk’urwibutso yasigiye abitabiriye igitaramo.
Uyu muhanzi yanyuzagamo akaganira n’abantu akomoza ku butumwa bubumbatiye agaciro k’umusaraba Yesu yabambweho. Ati ‘‘Ni bande muri mwe bazi ko yazutse (Yesu) ari mu bazima. Uburwayi, ubukene, ubwoba, ntibukwiye kugutera ubwoba kuko Yesu ari muri wowe. Ndabizi ko mufite inzozi. Mumenye ko abika isezerano kugeza arisohoje.’’
Sinach yakomoje ku bwiza bw’Abanyarwanda avuga ko bibitsemo impano yo kuramya Imana ndetse abahanurira ko imbere habo huje ituze.
Ati ‘‘Ndabahanurira ku hazaza hanyu. Ndategeka ahazaza. Vuga uti ibiganza byanjye, umuryango, ibyanjye byose bifite umugisha. Abavutse ubwa kabiri dufite umugisha.’’
Sinach yaririmbaga azenguruka urubyiniro rwose ndetse abyinana n’abakunzi b’izihimbaza Imana.
Yageze ku yitwa “I know who I am”, abantu bose barizihirwa ndetse abasaba gucana amatoroshi ya telefone zabo, bafatana urunana baririmba.
Iyi ndirimbo niyo yasorejeho saa 22:08, ahita anafata ifoto y’urwibutso rw’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali.
Patient yaririmbye iziganjemo ubutumwa bwo gucungurwa
Patient Bizimana wageze imbere y’abitabye ubutumire bwe saa moya n’iminota 14 yakirizwa amashyi y’urufaya. Yanzitse na ‘‘Ubwo buntu’’, yateye yikirizwa n’urwunge rw’amajwi menshi.
Patient yaririmbye indirimbo ziganjemo ubutumwa bugaruka ku gucungurwa kw’abari mu Isi bihurirana n’Umunsi wa Pasika.
Yifashishije izirimo ‘‘Ni Muzima’’ ya Singiza Music n’iyitwa ‘‘Ibitambo’’ ya Dusabe Alexis. Byabaye akarusho ageze ku yitwa ‘‘Menye neza’’ iri mu zo yamenyekanyeho cyane yaririmbwe na buri wese mu bitabiriye igitaramo, ayiherekesha iyitwa ‘‘Andyohera cyane’’ nayo yashyize abantu mu mwuka.
Patient yasoreje ku ndirimbo zirimo ‘‘Ndaje’’ mu gihe imvura yarushagaho gukaza umuriri ari nako abafite imitaka bayiyegereza nubwo bitababuzaga gutera intambwe nto bakabyina birengagije imvura yari ibari ku bitugu.
Mu ijambo rito Patient Bizimana yashimiye abantu bose bitabiriye ubutumire mu gitaramo cye by’umwihariko ko batakanzwe n’imvura.
Yagize ati “Ndashima abantu mwese mwaje kwifatanya nanjye mu gitaramo. Mwakoze kwihanganira imvura. Ndabashimira mwese n’umubyeyi wanjye wihanganiye imvura y’amahindu.”
Israel Mbonyi yeretswe urukundo
Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana mu byiciro byose kuva mu bato, urubyiruko n’abakuze bagaragaje kunyurwa n’indirimbo za Israel Mbonyi, umunyempano wigaruriye imitima ya benshi.
Uyu muhanzi ukunzwe by’umwihariko amagambo ye yatumye ibihumbi by’abari mu marembo ya Stade Amahoro bagaragaza imbamutima zabo batangira kuramya ndetse baririmbana na we ijambo ku rindi.
Uyu musore yaririmbye “Nzibyo nibwira”, abantu batangira kunyeganyega bagaragaza gukorwaho n’ubutumwa buyirimo. Yakurikijeho “Ku marembo y’ijuru” yishimiwe bidasanzwe.
Mbonyi yasezeye abakunzi b’ibihangano bye mu yitwa “Sinzibagirwa”, yaje ari nk’umwambaro ufureba abari batangiye kwigunga kubera imbeho, ibinjiza mu munyenga wo gufashwa.
Iki gitaramo cyanditse amateka kuko usibye ubwinshi bw’imitaka yari mu kirere cy’aho cyabereye, abacyitabiriye bamaze hafi amasaha arenga atandatu bahagaze nta wicara.
Nubwo hari abatakanzwe n’imvura yaguye i Kigali, bakayihata ibitugu hari abavugiraga mu matamatama ko yadobeje igitaramo, mu gihe abandi bari banyuzwe ndetse banyotewe gukomeza kugaburirwa ijambo ry’Imana rinyuze mu ndirimbo.
Patient Bizimana utegura iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ mu mwaka wa 2019, yihaye intego yo kuzazana umuhanzi uzaturuka hanze ya Afurika mu 2019.
Source : IGIHE