Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bisamira hejuru inkunga ya Banki y’Isi, igihugu cya Tanzaniya cyo cyanze kwakira asaga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika cyari cyahawe n’iyi banki.
Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dotto James yavuze ko batakwakira aya mafaranga kuko batigeze basaba ubufasha iyi banki y’isi.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru MCL Digital, yagize ati” Leta ntiyigeze isaba yewe ntiyigeze inajya muri iyo migambi yo kwaka inguzanyo ya miliyoni 50 kugira ngo zikoreshwe mu mirimo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare. Njye nk’umunyamabanga mukuru mvuze ko tutigeze twandika ibaruwa dusaba aya mafaranga”
Inkuru dukesha ikinyamakuru Mwananchi ivuga ko Dotto yavuze ko uwasobanura neza iby’aya mafaranga ari umuyobozi uagarariye Banki y’Isi muri Tanzaniya, Bella Bird kandi ko hakiri indi myenda yafashwe muri iyi banki icyishyurwa.
Umuvugizi wa Banki y’Isi muri iki gihugu, Loy Nabeta avuga ko ibyatangajwe byari bigamije gusobanura ibyari byanditswe na kimwe mu binyamakuru bikorera muri Tanzaniya.
Ati” Ibisobanuro byose byatanzwe byavuye ku kicaro gikuru (New York), ntacyo twongeraho nta n’icyo tugabanyaho”
Ibi ni nyuma yaho ubutumwa bwavaga muri Amerika bwavugaga ko Banki y’Isi yageneye Tanzaniya inkunga ya miliyoni z’amadolari.
Tanzaniya ni kimwe mu bihugu bya Afurika byihagazeho mu bukungu. Ahanini biterwa n’uburyo iki gihugu mu binyacumi 50 bishize cyaranzwe n’umutekano uhamye kandi kikaba gikora ku nyanja y’Abahinde.