• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Editorial 04 Oct 2018 Mu Mahanga

Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bisamira hejuru inkunga ya Banki y’Isi, igihugu cya Tanzaniya cyo  cyanze kwakira asaga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika cyari cyahawe n’iyi banki.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,  Dotto James yavuze ko batakwakira aya mafaranga kuko batigeze basaba ubufasha iyi banki y’isi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru MCL Digital, yagize ati” Leta ntiyigeze isaba  yewe ntiyigeze inajya muri iyo migambi yo kwaka inguzanyo ya miliyoni 50 kugira ngo zikoreshwe mu mirimo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare. Njye nk’umunyamabanga mukuru mvuze ko tutigeze twandika ibaruwa dusaba aya mafaranga”

Inkuru dukesha ikinyamakuru Mwananchi ivuga ko Dotto yavuze ko uwasobanura neza iby’aya mafaranga ari umuyobozi  uagarariye Banki y’Isi muri Tanzaniya, Bella Bird kandi ko hakiri indi myenda yafashwe muri iyi banki icyishyurwa.

Umuvugizi wa Banki y’Isi muri iki gihugu, Loy Nabeta avuga ko ibyatangajwe  byari bigamije gusobanura ibyari byanditswe na kimwe mu binyamakuru bikorera muri Tanzaniya.

Ati” Ibisobanuro byose byatanzwe byavuye ku kicaro gikuru (New York), ntacyo twongeraho nta n’icyo tugabanyaho”

Ibi ni nyuma yaho ubutumwa bwavaga muri Amerika bwavugaga ko Banki y’Isi yageneye Tanzaniya inkunga ya miliyoni z’amadolari.

Tanzaniya ni kimwe mu bihugu bya Afurika byihagazeho mu bukungu. Ahanini biterwa n’uburyo iki gihugu mu binyacumi 50 bishize cyaranzwe n’umutekano uhamye kandi kikaba gikora ku nyanja y’Abahinde.

2018-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Editorial 17 May 2024
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Editorial 30 Nov 2021
Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye  kubera ubuyobozi bwiza

Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye kubera ubuyobozi bwiza

Editorial 30 Aug 2016
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Editorial 07 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

Editorial 30 Jan 2024
CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge
IMIKINO

CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

Editorial 30 Jan 2017
Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)
IMIKINO

Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)

Editorial 02 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru