• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Editorial 18 Apr 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.

Leta y’abicanyi yakomeje gukangurira abaturage gukora Jenoside

Tariki ya 18/4/1994, abagize Leta y’abicanyi barimo Édouard Karemera, wagombaga kuba minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu baje i Gitarama gushishikariza abaturage gukora Jenoside.

Kuri uwo munsi Perezida Théodore Sindikubwabo yagiye ku Gikongoro akorana inama n’abategetsi ba perefegitura ya Gikongoro, hategurwa uko Jenoside igomba gukorwa i Kaduha, i Murambi, mu Cyanika no muri Perefegitura yose ya Gikongoro. Avuye ku Gikongoro, Sindikubwabo yagiye ku biro bya Komini Nyakizu (Butare) ashishikariza abicanyi gutangira Jenoside. Ibyo bikorwa byo gushishikariza abaturage gukora Jenoside Sindikubwabo yabikoreraga mu ruhame, aho abaturage babaga baje kumwumva, bateguwe n’abategetsi ba Komini.

Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Sitade ya Gatwaro yari yubatse muri Perefegitura ya Kibuye, Komine ya Gitesi, Segiteri ya Bwishyura. Ubu ni mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye mu Mudugudu wa Gatwaro. Abatutsi bajyanywe muri Sitade n’abategetsi ba perefegitura Kibuye, ku isonga hari KAYISHEMA Clément, bababeshya kubarindira umutekano bari hamwe. Impunzi zajyanywe muri sitadi Gatwaro inyinshi zari ziturutse ahandi zari zarokokeye nko kuri Kiliziya ya Kibuye na Home Saint Jean, Kiliziya ya Mubuga, n’ahandi henshi. Hari abandi benshi bavuye kuri Komine Mabanza, I Rubengera, n’amaguru (19 Km), berekeza kuri Perefegitura ya Kibuye, bagezeyo babasabye kujya muri Sitade ya Gitwaro.

 

Mbere yo kwinjira muri Sitade ya Gatwaro bamburwaga ibyo bari bitwaje byose birimo nk’inkoni n’ibindi. Bamaze kugeramo babafungiye amazi, baraharwarira kubera umwanda, abinjiyemo ari inkomere cyangwa abari barwaye bageragezaga kujya kwivuza mu Bitaro bya Kibuye byari bifatanye na Sitade Gatwaro ariko basubizwaga inyuma n’amasasu iyo bagiraga amahirwe ntibicwe.

Perefe KAYISHEMA yabuzaga abagira neza gutabara impunzi; umuganga w’umudage Dr Wolfgang Blam yakomeje gukora mu bitaro afatanya na Dr HITIMANA Léonard mu kuvura no kwita ku nkomere z’Abatutsi mu bwitange bukomeye. Umugore wa Dr Blam bashatse kumwica kubera ko yari umututsikazi, nawe asaba ko bamwicana nawe n’abana be. Uwabigizemo uruhare ni Dr Charles TWAGIRA wari umuganga ku Kibuye, Joseph MPAMBARA Interahamwe yo ku Mugonero, uvukana na Obed Ruzindana wahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda ahanishwa igifungo cy’imyaka 25. Joseph MPAMBARA yahungiye mu Buholandi, aburanishwa n’inkiko zaho, tariki ya 9/7/ 2011 zamuhamije icyaha cyibasira inyoko muntu nka kimwe mu bikorwa bigize umugambi wa Jenoside, akatirwa gufungwa burundu.

Jenoside muri Stade yatangiye ku cyumweru tariki ya 18/04/1994 itangizwa na Perefe KAYISHEMA Clément akaba ari nawe wishe Umututsi wa mbere witwaga MUNYAKARAGWE Ezechiel (Pasteur Adventiste) akoresheje imbunda yasabye umujandarume. Yaje ari kumwe n’interahamwe, abajandarume, abapolisi, abasirikare n’abasivile bari bitwaje intwaro. Batangiye kugota Sitade ndetse abandi bazamutse ku musozi wa Gatwaro hejuru kugira ngo hatagira ubacika. Perefe KAYISHEMA yatanze itegeko ryo gutangira kwica Abatutsi. Abatutsi bicishijwe imbunda, gerenade, imipanga, imihoro n’izindi ntwaro gakondo. Kuri uwo munsi wa mbere bahagaritse kwica Abatutsi ahagana 18h00’. Abasirikare berekeje mu Bisesero ariko interahamwe zasigaye zigose Sitade kugira ngo hatagira abasohoka mu ijoro bari bataricwa. Batinye kwinjira muri Sitade ninjoro ahubwo bahitamo kuguma hanze hamwe n’Interahamwe zari zije kubafasha ziturutse i Cyangugu na Gisenyi.

Ninjoro, Abatutsi begeranyije imirambo y’abishwe n’indembe baziha ubufasha bw’ibanze bari bashoboye. Muri iryo joro interahamwe zaje gufata umwanzuro wo kuva kuri sitade ariko basiga babwiye abarimo ko bazagaruka bukeye bwaho. Bagiye mu kabare kari hafi ya Sitade kunywa inzoga no kubyina bishimira ibyo bari bakoze. Bukeya bwaho kuwa 19/04/1994 nka 6h00’ za mugitindo nyuma yo kwishimira uburyo bari baraye bakoze Jenoside bagarutse muri Sitade nk’uko babivuze kugira ngo bakomeze kwica by’umwihariko abari batarashiramo umwuka bakoresheje imipanga n’ibindi bikoresho gakondo.

Kayishema yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igifungo cya burundu.

Iyicwa ry’Abatutsi muri Kamonyi, kuri Kayumbu

Ikiraro cya Kayumbu giherereye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Tariki ya 18/04/1994, Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Kamonyi bari baturutse impande zitandukanye, bangiwe kwinjira muri iyo kiriziya na Padiri mukuru wayo Pio NTAHOBARI n’umwarimu witwa Rwakayigamba ndetse n’umukarane wo kwa padiri witwa NYAGAHENE bavuga ko badashaka ko babasenyera Kiriziya. Icyo gihe Abatutsi bagiye mu isoko ryari imbere ya kiriziya. Abicanyi ntibanyuzwe kuko baje no kwirukanwa aho ngaho, bavuga ngo Imana y’Abatutsi iri i Kabgayi nibagende.

 

Bafashe umuhanda bose baramanuka, bageze mu Kibuza (kuri ubu hubatse urwibutso rwa Kamonyi) bahasanga igitero ariko barakirokoka, basanze ikindi gitero ahitwa mu Gaperi cyicaga abana b’abahungu n’abagabo. Icyo gitero abakirokotse bakomeje umuhanda bagera kuri Paruwasi ya Musambira, bahasanga Padiri mukuru, babashyira mu kiriziya. Bukeye, tariki 19 mata haza imodoka yuzuye abasirikare binjira mu gikari cyo kwa padiri bakorana inama n’impunzi za Kivuye zari zihari. Mu kanya gato Padiri mukuru ati mujyende nta mpunzi dushaka bavuze ko zose zigenda cyane cyane izaje nyuma. Interahamwe zarabirukanye n’imipanga. Abasirikare b’abajepe bajya ku kiraro cya Kayumbu, kuhabategera batangira kubarasa, imirambo yuzura aho ku kiraro cya Kayumbu n’impande zacyo.

Abasirikare barangije kubarasa barigendeye, haza abaturage n’interahamwe batangira kwica abakirimo umwuka bakoresheje intwaro gakondo ndetse banabacuza. Abenshi mu bakoze ubu bwicanyi ntabwo bamenyekanye kuko bwakozwe n’abasirikare batari bamenyerewe aho ngaho.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka, Rusizi

Guhera ku itariki ya 08/04/1994 Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka kuko ubwicanyi bwari bwatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi kandi interahamwe zatangiye gutwikira Abatutsi. Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari batuwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe yari yabeshye ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n’Abapolisi bo kubarinda. Icyo yari agamije, kwari ukugira ngo amenye Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo hatagira abahungira muzi Zayire.

Kuwa 17/04/1994 Burugumesitiri wa Komini Kamembe MUBILIGI Jean Napoléon afatanyije n’uwari Padiri mukuru wa Nkanka, NGIRINSHUTI Thaddée, bakoranye inama n’interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi. Bucyeye bwaho kuwa 18/04/1994 interahamwe zaraje zirabica bakoresheje Gerenade, nta mpongano, imipanga, inkota, n’izindi ntwaro zitandukanye. Kugira ngo Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nkanka batazirwanaho nibaterwa, Padiri NGIRINSHUTI Thaddée yamburaga Abatutsi intwaro zose (amacumu, imihoro, inkoni, imiheto n’imyambi) babaga bahunganye ababwira ati: “nta mpunzi ihungana intwaro, yagiragango nibaterwa hatazagira uwitabara”.

Ikindi ni uko abapolisi bari babarinze bari bafite icyumba kwa Padiri cyari kirunzemo imbunda na Gerenade, bikaba byarakoreshejwe n’interahamwe kuwa 18/04 zije kubica.

Kuri Komini ya Kamembe kuwa 19/04/1994 hiciwe Abatutsi 60 bari bahahungiye. Mbere y’uko bicwa Burigadiye wa Komini Kamembe witwa GATERA Casimir yabanje kubarwanaho abahisha muri Komini noneho Burugumesitiri wa Kamembe MUBIRIGI Jean Napoléon aramubwira ati: “interahamwe ziribeshya zigasenya iyo Komini zishaka abo Batutsi wahishe urwigendeho, sohora abo Batutsi bicwe vuba”. Burigadiye yahise abasohora hanze interahamwe zirabica bose.

Tariki ya 18/4/1994, i Cyangugu, Abatutsi biciwe no kuri paruwasi Nyabitimba muri Komini Karengera no ku bitaro bya Mibilizi muri Cyimbogo.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri paruwasi ya Simbi, Huye

Umurenge wa Simbi uherereye mu yahoze ari Komini Maraba yayoborwaga na Burugumesitiri Habineza Jean Marie Vianney guhera mu mpera za 09/1990. Uyu mu Burugumesitiri yaranzwe no gutoteza Abatutsi bikomeye kuko aricyo bari bamushyiriye ku butegetsi:

-Habineza yagiye mu kigo cya CERAI i Simbi mu gitondo afata Mazimpaka Gregoire wayiyobaraga, arazamuka i Cyendajuru afata mwarimu Kanobayire Jean Baptiste abajyana baboshye bari hagati y’abapolisi babiri bafite imbunda, bajya mu ngo zabo i Gisakura kubasaka ngo bashaka imbunda bahawe n’inkotanyi.

-Yashyize imbaraga mu gutoza interahamwe kwikorera ibikoresho byicishijwe abatutsi(impiri zitwaga nta mpongano y’umwanzi, imiheto n’imyambi, amacumu), no kuziha ibindi bikoresho bitandukanye birimo imihoro, imbunda na grenades. Yakoresheje listes z’abatutsi n’aho batuye kugira ngo kuzabica bizaborohere kandi ntihazagire numwe ubacika kuko babaga bafite imyirondoro yuzuye. Kuva Inkotanyi ziteye nta mututsi wavaga muri Komini Maraba adafite laisser-passer ya Komini.

Hagati y’itariki 10-17/04/1994, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Maraba bakusanyirijwe muri Kiriziya y’I Simbi ari benshi cyane. Abapolisi batatu aribo Nkuriza, Kanani Antoni na Nyirimana Kaniziyo babanje kuza gucunga impunzi ku Kiriziya ngo hatagira izicika.

Mbere yuko babica, Perezida Sindikubwabo avuye ku Gikongoro, yaje kubashishikaza anabagaya ko batinze kwica abatutsi, hanyuma ageze i Butare, aboherereza abasirikare bo kubafasha. Kuri uwo munsi, interahamwe ziturutse ku Gikongoro zifatanyije n’iza Maraba, abasirikare, abajandarume n’abapolisi babagabyeho igitero gikomeye. Hari ku manywa y’ihangu ubwo interahamwe ebyiri zuriye kiriziya zisambura ibati zibasukaho essence, uwitwa Bushakiro abamenamo ifu y’urusenda rubabuza guhumeka. Nyuma, baciye inzugi babatera amagrenades n’amabuye, birangiye interahamwe zirinjira zifata abagihumeka ziratemagura zirabarangiza. Hiciwe abatutsi bagera ku bihumbi 40.000.

Bamaze kwica Abatutsi bo mu Kiriziya ya Simbi, Burugumesitiri Habineza yatumye interahamwe yitwa Ruzindana Celestin ku babikira ko bagiye kuza kwica abatutsi bahahungiye mu kigo nderabuzima cya Simbi. Interahamwe ntizatinze zahise zijyayo zica ababikira (mama Petero Claver, mama Pawulo na mama Pelajiya), mama Gerivasi bamukubise impiri mu mutwe nyuma aza guhembuka ariko yahumye amaso. Bishe n’abatutsi bari bahungiye muri iryo vuriro.

Abari ku isonga mu bwicanyi :

– Abari abapolisi ba Komini: Nkuriza, Antoni Kanani, Nyirimana Kaniziyo Sebarinda Celestin yari yarasezerewe mu gipolisi.

Nshimyumukiza Clement yari « Assistant Bourgmestre »

-Rwabuhungu Sylvestre yari perezida wa MDR Power muri Komini

-Mujyambere Antoinne yari umwarimu, akaba na perezida wa MRND muri Komini n’abandi baturutse Gikongoro.

Uwo munsi muri Komini Kigembe i Butare hishwe Abatutsi hagati y’ibihumbi 2000 na 3 000.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri OPROVIA, Rusizi

Mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Kamembe hiciwe Abatutsi benshi bakurwaga mu mpande n’impande zigize uyu Mujyi. Kuva ku itariki ya 18/04/1994 interahamwe zatangiye kugenda zitera mu ngo zigakuramo Abatutsi zikabajyana kubicira mu mujyi wa Kamembe impande y’isoko rishyashya no mu ikawa zari ziri impande y’ahubatse banki y’abaturage (BPR) ya Rusizi ahari Segiteri ya Kamembe. Izo nterahamwe zikaba zari ziyobowe na Napoléon MUBIRIGI wari Burugumesitiri wa Komine Kamembe, Haruna Rizinde wari uhagarariye MRND na Konseye wa Segiteri Kamembe witwaga MURUKU, bakaba barahuriye kurya 2 aho bitaga ku kazu k’amazi, bakoresha interahamwe inama nyuma yayo abagabanyamo ibyiciro 3, bigomba gushakisha ahihishe Abatutsi muri Centre ya Kamembe.

Mu mujyi wa Kamembe, hishe interahamwe z’Abanyarwanda ndetse n’Abicanyi b’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda. Mu nterahamwe zari zikomeye zo muri site harimo: Kanyarukiko Cassim, Ngenzenuku Hassan, Haluna Nsengiyumva Alias Cenga, Shuwayibu Alias Epis, Kimputu, Nsengiyumva n’abandi benshi.

Iyicwa ry’Abatutsi i Mwulire, Rwamagana no ku kigo cy’amashuri cya Sovu

Mbere gato ya Jenoside, Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Bicumbi baratotejwe cyane n’uwahoze ari Burugumesitiri Lawurenti Semanza ndetse n’uwamusimbuye Juvenal Rugambarara. Nyuma y’uko indege y’uwari perezida Habyarimana Yuvenal iguye, Abatutsi bo muri uyu Murenge babujijwe kugira aho bongera kujya bategekwa kuguma mu ngo zabo.

Tariki ya 07/04/1994 ibitero by’abahutu byatangiye gusanga abatutsi mu ngo zabo zikabica. I Mwurire habayeho bamwe mu Bahutu bafatanije n’Abatutsi gukumira abicanyi mu rwego rwo kwirwanaho, bakumira abicanyi babaga bavuye mu duce duturanye bababuza kwinjira muri segiteri yabo. Abo Bahutu baje gutumizwa mu nama yari yateguwe n’abayobozi ba MRND muri Komini Bicumbi, babashishikariza kudakomeza gufatanya n’abatutsi. Abatutsi bakomeje kwirwanaho bimara iminsi hafi 12.

Ku musozi wa Gisanza, akagali ka Mwurire, Umurenge wa Mwurire ku wa 18/04/1994 imodoka yazanye interahamwe, abapolisi bo muri komini n’abasilikare bafite imbunda zitandukanye, batangira kuzirashisha Abatutsi bari bateraniye kuri uwo musozi wari wahuriyeho n’abaturutse segiteri ya Nzige, Gahengeli, Rubona, Rutonde ndetse na Bicumbi. Abicanyi baje gukomeza kurasa, abirwanagaho bagezaho bacika intege kuko n’intwaro zabo bakoreshaga zagendaga zishira zari zirimo amabuye n’inkoni kandi abishi babo bakomeje umurego.

Abatutsi basaga 15.000 barahaguye, hari n’abandi biciwe mu nzira no kuri za bariyeri zitandukanye nka bariyeri yari hafi y’urusengero rw’ababaptiste hiciwe Abatutsi basaga 400 no mu gishanga cya Kabuya hiciwe abari hejuru y’ibihumbi 50 no kwa Konseye Bakundukize Yohani.

Uwo munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku kigo cy’amashuri cya Sovu, i Rwamgana hiciwe abana, abagore n’abakecuru mbere yo kubica barabanje bagafata ku ngufu abana b’abakobwa ndetse n’abagore nyuma babajugunyamo insenda aho bari mu byumba by’ayo mashuri. Ku wa 18/04/1994 igitero cyari giturutse kwica i Mwurire nicyo cyafatanije n’abahutu ba Sovu barabica barabamara.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Dr Bizimana Jean Damascene

2025-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya

Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya

Editorial 15 Oct 2018
Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Editorial 12 Jun 2019
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya

Burundi: Abahamijwe uruhare mu kwica Gen Nshimirimana baravugwaho kwigaragambya

Editorial 15 Oct 2018
Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Editorial 12 Jun 2019
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru