• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Editorial 01 Oct 2024 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Kera tukiri bato, umusirikare ni umuntu twumvaga tugashya ubwoba. Kenshi twumvaga ari umugabo munini cyane, wirabura ufite ijwi rikomeye rikangata, wa wundi utera intambwe ukayumva koko, mbega ukumva umuntu nk’uwo, ujya kumera nka Goliyati wo muri Bibiliya, ari we ukwiriye kwizerwa mu kurinda umutekano w’igihugu.

Mu mateka yacu yihariye, umusirikare we yagombaga kuba avuka mu turere turi mu Majyaruguru y’u Rwanda, akaba avuga Igikiga cyangwa Ikigoyi, akaba yarariye inyama akarenzaho byeri ibondo rikamukundira, rikifora bimwe bifatika.

Kera twumvaga igisirikare atari umwuga wakorwa n’Abanyarwanda bose, tukumva ko hari ubwoko bugomba kuvamo abasirikare, hakaba n’ubundi bubyara abagabo b’intege nke, badafite imbaraga zihagije zaterura imbunda iremereye.

Umusirikare twiyumvishaka kera yagendanaga imbunda ayirase imbere ye, akagenda ikiboko uwo anyuzeho wese atamushaka ubwo agahutaza, agakubita kugeza ubwo amugaje akamuta iyo mu mihanda yanegekaye. Ubwo kandi babaga baguhora uko usa, uko ureshya, imiterere y’isura yawe n’ibindi nk’ibyo, ubundi rwose umuntu atakazize.

Twakuze tuzi ko mu kigo cya gisirikare ari naho imiryango y’abasirikare ituye, bafite abagore bavuga nabi n’abana buzuye agasuzuguro gakabije, ibi ndabyibuka iwacu ku Muhima na Kiyovu, baradukandagiraga bakadukubita twababona tugahungabana.

Iyo wahuraga n’umusirikare mu nzira ufite indangamuntu idasobanutse, ibyawe byabaga bikurangiriyeho! Wabaga uzi ko niba atagukubitiye aho arakujyana ukazagaruka iwanyu uri igisenzegeri cyangwa ntunagaruke!

Twakuze tubona amakamyo manini yuzuye imifuka myinshi n’ama-casier ya byeri, icyerekezo ari mu bigo bya gisirikare.

Gusa itariki ya 1 Ukwakira, twasanze ibyo byose byari ibikabyo biri aho, gusa, bari baratubeshye.

Ndabyibuka twari mu Ishuri ryisumbuye ry’Abakobwa mu Byimana, ku manywa nka saa saba nibwo twumvise amakuru avuga ko Inyenzi ziyise Inkotanyi zateye u Rwanda, ziza zitwaje imiheto, amacumu, amabuye n’ibindi biri aho bidashinga, zica mu Mutara ziyahura mu muriro w’Inzirabwoba.

Mu makuru kuri radiyo bavugaga ko abo bantu ari ‘utuntu tw’Udututsi’ twishwe n’inzara tutagira inkweto, tutagira epfo na ruguru mbega twapfuye duhagaze. Bavugaga ko tugira amaso manini nk’ay’udusimba, amatwi maremare atendera ndetse ngo bakayazirikira inyuma ku mutwe, bikarimba kandi, tumwe muri two tukaba dufite imirizo miremire.

Twari twarumiwe, abarimu bacu nabo ntako batari baragize, bahoraga babidusubiriramo kenshi ngo twumve neza ishyano igihugu cyagushije.

Nyuma y’iyo tariki, twasanze ibyo batubwiraga byose ari ibinyoma.

Nyuma y’itariki ya 1 Ukwakira, twakomeje kumva Ibigwi by’izo Nkotanyi, twumva ntizatezutse ku ntego yatumye zinjira mu gihugu, zikomeza Urugamba rukomeye, iminsi iba myinshi ariko zikomeza intego mu butwari ntagereranywa, zihangana n’inzitane nyinshi ariko zibohora u Rwanda, none n’ubu abakiriho dufatanyije nazo kurwubaka cyane.

Izo Nkotanyi ni abagabo n’abagore b’umucyo mwinshi mu byo bakora, ni abasore n’Inkumi bafite ishyaka ryo guteza igihugu cyacu imbere. Ni urumuri rumurikiye Abanyarwanda, ni inkingi ikomeye y’amahoro mu Rwanda, mu karere kacu no ku Isi yose.

Izo Nkotanyi zo kabaho!
Izo Nkotanyi zo kavugwa!
Izo Nkotanyi zo karamba ingoma ibihumbi!

2024-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Editorial 03 Nov 2017
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 12 Mar 2017
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Editorial 21 Sep 2023
Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba

Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba

Editorial 17 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye
ITOHOZA

Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye

Editorial 19 Aug 2018
Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.
Amakuru

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Editorial 10 May 2021
Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi
POLITIKI

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Editorial 28 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru