Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwakira Thabo Mbeki, wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, nk’intumwa idasanzwe ya Afurika y’Epfo mu gihugu cye bitewe n’uko ngo n’izindi ntumwa zidasanzwe zoherejwe mu gihugu cye ntacyo zakimariye.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende, avuga ko intumwa zidasanzwe zoherezwa muri Congo zihagera zikigira nk’izifite ubundi bubasha mu gifaransa yise ‘proconsuls’. Uyu muri Roma yakera yabaga ari nka guverineri w’intara ufite ububasha nk’ubwuhagarariye igihugu cye mu kindi.
Perezida Joseph Kabila akaba yanze kuzakira Thabo Mbeki wari uherutse kugenwa na perezida Cyril Ramaphosa nk’intumwa idasanzwe ya Afurika y’Epfo muri Congo.
Igenwa rya Mbeki kuri uyu mwanya ryemejwe n’umuvugizi wa perezida Ramaphosa witwa Khusela Diko muri weekend nyuma y’inama ya SADC yaberaga Windhoek muri Namibia.
Urubuga dailymaverick.co.za dukesha iyi nkuru ruvuga ko ku ikubitiro Guverinoma ya Congo yagaragaye nk’iyakiriye iki cyemezo, aho ngo kuri uyu wa Mbere minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende yatangaje ko guverinoma yabo yamenyeshejwe iki cyemezo kandi yiteguye kumva ibyo izasabwa na SADC byose.
Nyuma ariko,umujyanama wa perezida Kabila muri politiki mpuzamahanga, Barnabe Kikaya bin Karubi, yabwiye itangazamakuru rya Congo ko Guverinoma ya Perezida Kabila itazongera kwakira izindi ntumwa zidasanzwe muri Congo kuko ngo izindi zabanje zirimo iza E.U, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo zamariye inyungu z’iki gihugu.
Nyuma y’ibi kandi, Lambert Mende yongeye kumvikana ashyigikira Kikaya asobanura ko ubusabe bwa Afurika y’Epfo bwatewe utwatsi mu kiganiro yagiranaga n’ikinyamakuru Actualite.
Yasobanuye ko Congo itagikeneye intumwa zidasanzwe kuko ziba zishaka kwigira nk’izifite ubundi bubasha, zitubaha Congo yongeraho ko bashaka kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo.