Eyob Metkel ukinira ikipe y’igihugu ya Erythrea ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda 2016 kavaga mu Karere ka Muhanga abasiganwa bagana i Musanze ku ntera, ya kilometero 125.9 (125.9 KM), ibintu bitatumye Ndayisenga Valens adatakaza umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).
Isiganwa rigitangira, bamaze kugenda km 11.5, Joseph Gichora wa KRD Cycling, Ndayisenga Valens wa Team Dimension Data na Gasore Hategeka bari mu gikundi kimwe. Alex Nizeyimana yaje kwiyunga ku gakundi ka Joseph Gichora Kamau, Valens Ndayisenga na Gasore Hategeka ubwo bari bamaze kugera mu ntera ya km 42.2.
Nyuma Joseph Gichora Kamau yaje gusigarana na Alex Nizeyimana mbere yuko Jean Bosco Nsengimana akora ubusatirizi buhambaye ashaka gusiga intera nto hagati ye n’igikundi kuko yahise asigamo amasegonda 45. Bidatinze, Gasore Hategeka na Kibrom Haylay (Ethiopia) bahise bayobora isiganwa bafite intera y’umunota umwe n’amasegonda 52 91m52S).
Bageze ku ntera ya 72.3 Km, Gasore Hategeka, Kibrom Haylay, Edward MCGreene na Temesgen Buru bari begeranye cyane. Mbere yuko Mugisha Samuel akora impanuka yatwaye ibihembo nk’umukinnyi urusha abandi kuzamuka, dore ko yahise yuzuza igihembo cya munani (8).
Nyuma Gasore Hategeka, Kibrom Haylay na Edward Mc Greene bahise bayobora isiganwa begeranye cyane. Nyuma nibwo Eyob Mektel yaje kwegukana Etape nyuma yo kurusha abandi kuvuduka asatira umurongo (Sprint).
Ndayisenga Valens yagumye mu mwenda w’umuhondo (Maillot Jaune), Mugisha Samuel akomeza guhiga abandi mu kuzamuka.Ndayisenga kandi yahembwe nk’umukinnyi w’umunyarwanda ukomeje kwitwara neza.
Ndayisenga ni we ucyambaye umwenda w’umuhondo