• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Transparency International irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa

Transparency International irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa

Editorial 25 Feb 2016 Mu Mahanga

​Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa Transparency International (TI) urashima Polisi y’u Rwanda ingamba yafashe mu kurwanya ruswa.

Ibi ni ibyavuzwe na Elena Panfilova, umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’uyu muryango ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda kuwa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016. Yavuze ko ingamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda zo kurwanya ruswa zishimishije kandi zikaba zigomba gukomeza. Yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana, ari kumwe na bamwe mu bapolisi bakuru bakuriye amashami muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye Panfilova ingamba ziriho zo kutihanganira na gato ruswa muri Polisi y’u Rwanda. Muri izo ngamba harimo kuba abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bakuru bamenyekanisha imitungo yabo.

Hanashyizweho kandi ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe imyitwarire myiza, ikigo gishinzwe kwigisha indangagaciro za Polisi, gukorera ku mihigo n’ibindi.

IGP Gasana yakomeje abwira umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa ko Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere myiza, Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa Muntu ndetse n’uturere 30. Aya masezerano akaba arebana no gushyira ingufu hamwe mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Yagize ati:” ingamba zose twafashe zigamije kudatandukira ngo tuve mu murongo. Mu by’ukuri, amategeko yacu ndetse n’itegeko nshinga ry’igihugu bisobanura ku buryo burambuye ibyerekeranye na ruswa, abayikekwaho ndetse n’ingano yayo mu gihe habayeho ikurikiranwa ryayo ku rwego rw’amategeko.

Yakomeje avuga ko ruswa igira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko igihugu gifite inzego zamunzwe na ruswa kiba cyarangiritse ku mpande zose.
IGP Gasana yagize ati:” u Rwanda nk’igihugu cyihuta mu iterambere ntidushobora kwemera kuba imbata ya ruswa, niyo mpamvu twashyize ingufu zose mu kuyirwanya ku buryo tugomba kuyihashya ndetse tukanayica burundu mu gihugu cyacu”.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikoresha uburyo bwose bushoboka mu kuyirwanya; burimo kuba abaturage bahamagara imirongo itishyurwa yashyiriweho mu kwakira no kumva ibyifuzo n’ibirego by’abaturage byerekeranye na ruswa ndetse hagakoreshwa n’itangazamakuru mu gihe hari abayifatiwemo.

Mu bibazo bitandukanye byagaragajwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda harimo ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibindi bijyanye n’iterambere ririho, byose bikaba bibangamiye iyi si.

Agira icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Panfilova yagize ati:” ingamba mwafashe zo kurwanya ruswa ziratangaje, nashimishijwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana ku buryo buboneye n’imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’indi y’abaturage itandukanye.

Yakomeje avuga ko kurwanya ibyaha bya ruswa, bisaba ko ibihugu byose byumva kimwe ububi bwayo ndetse n’ibindi byaha biyishamikiyeho, bityo abayifatiwemo ndetse n’abandi banyabyaha muri rusange bakumva ko badakwiye kwidegembya.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa bumvikanye ku kongera ubufatanye n’imikoranire myiza mu kuyirwanya.

RNP

2016-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Editorial 14 Mar 2016
Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Editorial 26 Sep 2018
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023
Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Editorial 23 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020
INKURU NYAMUKURU

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Editorial 09 Jan 2020
Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC
Amakuru

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Editorial 28 Apr 2023
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
ITOHOZA

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Editorial 05 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru