Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri 200, bakomoka mu ishyaka ry’aba-democrates bahuje imbaraga kugira ngo bajyane ikirego gishinja Perezida Donald Trump, kwakira amafaranga avuye mu bihugu by’amahanga, igikorwa kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iki kirego aba bashinzwe gushyiraho amategeko bagaragaje ko aya mafaranga Trump ayakira binyuze mu bikorwa bye by’ubucuruzi, mu gihe Itegeko Nshinga ribuza kwakira impano cyangwa andi mafaranga bitabanje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Abasenateri 30 n’abadepite 166 nibo bahuje imbaraga, aho bavuga ko kuva Trump yajya ku butegetsi nta na rimwe yigeze aza gusaba kwemererwa ko ibikorwa bye by’ubucuruzi byakira amafaranga avuye mu bihugu by’amahanga.
Mu kiganiro na Reuters, Depite John Conyers yavuze ko kutabasha gutandukanya inyungu z’akazi n’ize bwite kwa Trump bigaragara mu bihugu bigera kuri 25, ndetse akaba akomeje gukoresha izina afite nk’inzira yo kwinjiza inyungu nyinshi.
Senateri Richard Blumenthal we yagize ati” Kuba perezida yarananiwe kutubwira iby’ariya mafaranga yishyuwe, bisobanuye ko tudashobora gukora akazi kacu neza. Ntabwo dushobora kwemeza ibyo tutazi. Akomeje kubangamira inshingano duhabwa n’Itegeko Nshinga.”
Si abagize Inteko gusa bavuga ko bagiye gutanga ikirego, kuko Intumwa nkuru ya Leta ya MaryLand n’iya District of Colombia kuwa Mbere batangaje ko bateganya kujyana Trump mu nkiko.
Ibi ariko Ibiro bya Perezida (White House) byabiteye utwatsi, naho Minisiteri y’Ubutabera yo yirinda kugira icyo itangaza nubwo mbere yari yatangaje ko kujyana perezida mu nkiko bishingiye ku buzima bwe bwite binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Trump afite ibikorwa by’ubucuruzi bisaga 500 hirya no hino ku isi birimo amahoteli, inzu zo guturamo, ibibuga by’umukino wa golf, byose byagiye bikorana na guverinoma z’ibihugu by’amahanga.
Mu gihe ubwo yabaga perezida yahisemo kubishyira mu maboko y’umuhungu we mukuru, hari abasanga yari akwiye kubigurisha kugira ngo yirinde ko habamo kugongana ku nyungu.
Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rifite ingingo ivuga ko perezida atagomba kwemera amafaranga, impano, ubutaka, ibiro cyangwa icyubahiro biturutse ku mwami, igikomangoma cyangwa igihugu cy’amahanga, mu rwego rwo kwirinda kugira inshingano yo kuzabitura.