• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Editorial 17 Mar 2018 POLITIKI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’Intumwa Nkuru ya Leta, Jeff Sessions, cyo kwirukana Andrew McCabe, wari Umuyobozi Mukuru wungirije mu rwego rushinzwe Iperereza rwa FBI, wari usanzwe ushinjwa na Trump guteza umwuka mubi muri Politiki.

McCabe wirukanywe habura iminsi ibiri gusa ngo ahabwe ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 20 akorera FBI, amaze igihe kirekire akora iperereza rigamije gushyira ku karubanda amakuru agaragaza uruhare rw’u Burusiya mu gufasha Perezida Trump gutsinda amatora yari ahanganyemo na Hillary Clinton nkuko Reuters yabitangaje.

Abinyujije kuri Twitter ye, Perezida Trump yatangaje ko yakiranye yombi umwanzuro wafashwe na Sessions.

Yagize ati “Iyirukanwa rya Andrew McCabe, ni umunsi ugaragaza akazi gakomeye k’abagabo n’abagore bakorera FBI, umunsi ukomeye wa Demokarasi. James Cormey (nawe wirukanywe muri FBI) yari Umuyobozi wa McCabe yari ameze nk’umuririmbyi we. Yari azi neza ibijyanye n’ibinyoma na ruswa bisigaye muri FBI.”

Gusa Sessions yatangaje ko kwirukana McCabe bikozwe nyuma y’iperereza ryimbitse kandi ritabogamye rimaze igihe rimukorwaho ririmo kuba yarahaye amakuru itangazamakuru nta burenganzira abifitiye.

McCabe wari uri mu nzira zo kwegura muri FBI ariko ategereje ko ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru, yatangaje ko kumwirukana bishobora kuba byaturutse ku gitutu cya Perezida Trump, kubera iperereza yakoraga ku ruhare rw’u Burusiya ku kwivanga mu matora ya Amerika n’ubuhamya yatanze nyuma yo kwiruakna James Comey nawe waperereza ku bijyanye n’amatora. Gusa ibiro bya Perezida ‘White House’ byabyamaganye bigaragaza ko nta ruhare na ruto byagizemo.

Umwanzuro wo kumwirukana mbere yo guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru, ushobora kumugiraho ingaruka bikazatuma atazahabwa amafaranga ahabwa abakirimo.

2018-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Editorial 29 Jun 2024
Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Editorial 16 Apr 2018
Rwanda -Uganda :  Ibidasanzwe Perezida Kagame yagezeho mu miyoborere ye  [ Igice 5 ]

Rwanda -Uganda : Ibidasanzwe Perezida Kagame yagezeho mu miyoborere ye [ Igice 5 ]

Editorial 23 May 2019

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Editorial 29 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.
Amakuru

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

Editorial 12 May 2021
Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda
Amakuru

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Editorial 13 Nov 2021
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Editorial 31 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru