Perezida Donald Trump yemereye miliyoni y’amadolari Senateri Elizabeth Warren mu gihe ikizamini muzi cy’amaraso (DNA) kizaramuka cyerekanye ko ari kavukire muri Amerika.
Senateri Warren ni umu- démocrate uhagarariye Leta ya Massachusetts. Ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuzahagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida azaba mu 2020.
Uyu mugore akunda kuvuga ko akomoka ku bakurambere b’Abahinde batuye muri Amerika bwa mbere.
Mu kumunnyega, Trump akunze kumwita Pocahontas, umukuramberekazi wo muri Amerika wakijije bagenzi be ubwo bari bafashwe n’abakoloni b’Abongereza.
Gufata umunyabigwi w’amateka Pacahontas akamugereranya na Warren byarakaje benshi, bituma bamwe basaba ko Trump asaba imbabazi.
Ubwo yari muri Leta ya Montana kuri uyu wa Kane yamamaza Matt Rosendale ku mwanya w’Ubusenateri, yavuze ko asabye imbabazi Pocahontas wa nyawe.
Yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi. Pocahontas ngusabye imbabazi ariko uwiyitirira Pocahontas we nta mbabazi musabye.”
Trump yakomeje avuga ko Warren naramuka atsindiye guhagararira ishyaka ry’aba- démocrate mu matora ya Perezida, akagaragaza ko ari umunyamerika kavukire azamuha miliyoni y’amadolari.
Ati “Nzashyira miliyoni y’amadolari mu muryango wawe udaharanira inyungu, azishyurwa na Trump, nukoresha ikizamini kikerekana ko uri ukomoka mu Buhinde. Ndiyumvamo ko atazabyemera.”
Uyu muryango Trump avuga azashyiramo ayo mafaranga ni uzwi nka Me too Movement wagiye ushyira hanze ibyamamare bikekwaho gukorera abagore ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Warren ni umwe mu bawushyigikiye cyane.
Warren abinyujije kuri Twitter, yabwiye Trump ko akwiye kwibanda ku bibazo byugarije igihugu nk’icyo gutandukanya abana b’abimukira n’ababyeyi babo aho guta umwanya ku nkomoko ye.
Ati “Mu gihe uta umutwe ku nkomoka yanjye, ubutegetsi bwabwe buri gukorera ibizamini muzi by’amaraso abana bato kuko wabatandukanyije n’ababyeyi babo, none nta bushobozi ufite bwo kongera kubahuza. Ukwiye kwibanda ku gusubiranya ubuzima uri kwangiza.”
Warren ni umwe mu ba- démocrate bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2020. Hillary Clinton wahanganye na Trump mu matora aherutse kugaragaza ko ashyigikiye Warren.