Ku itariki 16 uku kwezi, twabagaragarije ibaruwa Kongo-Kinshasa yandikiye ubutegetsi bwa Niger, isaba ko abajenosideri 6 b’Abanyarwsnda bari i Niamey muri Niger, bakwimurirwa muri Kongo-Kinshasa.
Abo ni: Col Alphonse Nteziryayo, Maj François-Xavier
Nzuwonemeye, Cpt Sagahutu Innocent, Zigiranyirazo Protais, André Ntagerura na Prosper Mugiraneza.
Twibukije iby’aba bicanyi, ubwo bari bavuye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, ICTR,Tanzaniya yavuze ko itazabaha ubuhungiro, maze bava Arusha, boherezwa muri Niger yari imaze kugirana amasezerano na Loni.
Bidateye kabiri Niger nayo yasabye Loni kubimurira ahandi, kuko bari bagaragaye mu bikorwa bishobora kuyiteranya n’uRwanda, ariko kuva mu mpera za 2022, habura igihugu cyigerekaho umutwaro wo gucumbikira abajenosideri.
Muri ya mikoranire imaze igihe hagati ya Kongo n’abajenosideri, Tshisekedi yitwikiriye ijoro maze muri Nyakanga uyu mwaka, yandikira Niger iyisaba abo bantu 6, mu rwego rwo gushakira FDLR ” amaraso mashya”.
Abo bantu intero yabo ni imwe n’iya Tshisekedi.
Nabo bivugira ku mugaragaro ko bazashirwa ari uko bahiritse ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ibihugu byinshi, byiganjemo ibikora iyo bwabaga ngo amahoro agaruke muri Kongo, byababajwe n’ubu busabe bwa Tshisekedi bushobora kudindiza inzira y’amahoro, kuko bugaragaza bidasubirwaho umubano afitanye n’abajenosideri bifuza kugirira nabi u Rwanda.
Kinshasa ikimara kubona ko yivuyemo nk’inopfu, mu bwenge bucuritse, kuri uyu wa 17 Nzeri yasohoye itangazo ihakana iby’ibaruwa isaba abo Banyarwanda, Perezidansi ya Tshisekedi ikavuga ko “ntaho ihuriye n’ibaruwa bayitiriye, ko ahubwo ari igicupuri”.
Imikino abategetsi ba Kongo babamo ni nk’iy’abana b’ibitambambuga. Igisekeje kurushaho ariko, ni uko bibwira ko isi yose ari abaswa nk’abajyanama ba Tshisekedi.
Ubwo Kinshasa yandikiraga Niger, iki gihugu nacyo cyihutiye kubimenyesha urwego rwasigiwe imirimo yahoze ari iy’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, IRMCT, kuko arirwo rwagiranye amasezerano na Niger yo kwakira abo bantu. Birumvikana rero ko urwo rwego rwa Loni rugomba kumenyeshwa mbere y’uko” abantu bayo” bimurirwa ahandi.
IRMCT nayo yahise isubiza, ivuga ko abo bantu bashobora kujya mu gihugu cyakwemera kubakira, ndetse nk’uko amategeko arebana no kwimura abahoze ari imfungwa za ICTR, IRMCT yoherereza uRwanda kopi ya dosiye yose, irimo na ya baruwa ya Kongo isaba abo bajenosideri. Ni ubutumwa bwageze muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda tariki 07 Nzeri 2024, ku isaha ya saa 14h54″
Tshisekedi rero yibutse ibitereko yasheshe, none nyuma yo gutwika inzu ararwana no guhisha umwotsi bidashoboka.
Amenye gusa ko abo ahemukira ba mbere ari abaturage be, kuko gukomeza kwiyegereza FDLR, ari ukurushaho gushora Abakongomani mu kaga. Niba atarakuye isomo ku byabaye ku bamubanjirije, Mobutu, Laurent Désiré Kabila na Joseph Kabila nabo bashyigikiye abajenosideri, nawe ingaruka zabyo ntaho azazicikira.