• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura   |   08 Oct 2025

  • Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club   |   05 Oct 2025

  • Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica   |   04 Oct 2025

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda   |   02 Oct 2025

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC   |   02 Oct 2025

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026   |   01 Oct 2025

You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Editorial 28 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu minsi mike itambutse, ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amagambo yuzuyemo urwango ya nyina wa Perezida Tshisekedi, ariwe Marthe Kasalu Jibikila, unavuga rikijya mu butegetsi bw’umuhungu we.

Uwo mukecuru w’imyaka 88 ubundi wagombye gutanga ubutumwa buhuza Abakongomani bose, cyane cyane muri ibi bihe by’intambara barimo, yareruye ashinja Abakongomani bavuga igiswayire, biganje cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo, kuba ari ” abagambanyi bashaka ko ako gace kiyomora kuri Kongo”.

Nko kwereka nyina ko nawe yanga urunuka abaturage bo mu burasirazuba bwa Kongo, Tshisekedi yatumye abiyahuzi be, maze ejo tariki 27 Gashyantare 2025, bajugunya ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Bukavu, ahitwa “Place du 24″, hari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi icumi(10.000) bari bitabiriye inama y’ubuyobozi bwa AFC/M23, umutwe uherutse kwigarurira uwo murwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Imibare itangwa n’inzego z’ubutabazi ivuga ko abantu 13 bahise bitaba Imana, abasaga 75 barakomereka, harimo n’abarembye cyane.

Amakuru yizewe avuga ko uretse kwica abaturage benshi bashoboka, bazira ko bagaragaje ko bishimiye ubutegetsi bushya bwa AFC/M23, ubwo bugizi bwa nabi bwari bunagamije kwica abayobozi b’uwo mutwe, Corneille Nangaa na Bertrand Bisiimwa, ari nabo bari bayoboye iyo nama, ndetse n’abasirikari bakuru barimo Col Willy Ngoma, uzwi cyane mu barwanyi ba M23.

Hari amakuru atugeraho kandi ko mu bateye ibyo bisasu hari ababa bafashwe, barimo n’umugore, hakaba hitezwe ko bazasobanira neza uwari wabatumye n’indi migambi mibisha iteganyijwe mu bihe biri imbere.

Aya mahano akimara kuba Leta ya Kongo yihutiye gusohora itangazo” ryihanganisha” abagize ibyago, ariko ku mbuga nkoranyambaga huzuyeho ubutumwa bushinja iyo Leta” amarira y’ingona” kuko bidashidikanywa ko ari yo iri inyuma y’ubwo bwicanyi.

Igihugu cy’u Burundi nacyo kiratungwa agatoki muri icyo gikorwa cy’iterabwoba, kugitegura bikaba byabab byarabereye i Bujumbura, mu ruzinduko Ministiri Jean-Pierre Bemba wa Kongo yahagiriye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Twibutse kandi ko mbere y’uko Bykavu n’ikibuga cy’ingege cya Kavumu bifatwa, byari birinzwe n’abasirikari b’uBurundi. Kuba barayambuwe batanarwanye rero bikaba byarabateye ipfunwe rikabije.

Ubu bugome kandi ngo bwaba bugamije gutera ubwoba abatuye mu mujyi wa Uvira, ngo batazayoboka bwangu AFC/ M23 nk’uko byahenze i Goma na Bukavu, dore ko iyo Uvira iri mu marembo ya Bujumbura, nayo idasigaje iminsi myinshi ngo abasore ba Gen Makenga babe bayitashyemo.

Uko iminsi ishira niko abaturage bagenda barambirwa intambara, ari nako bitandukanya n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, doreko abari mu turere tugenzurwa na AFC/ M23 bafite umutekano batigeze bagira hagitegekwa na Leta.

Magingo aya amajwi saba Tshisekedi gishyikirana na AFC /M23 ararushaho kuba menshi. Uretse abasenyeri gatolika bahagurukiye kumvisha Tshisekedi ko nta yandi mahitamo afite, n’abanyapolitiki bakomeye nka Vital Kamerhe utegeka inteko ishinga amategeko barasanga inzira y’ibiganiro ari wo muti rukumbi w’iyi ntambara.

Kuba Vital Kamerhe ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo nawe ashyigikiye ko Leta ishyikirana n’abo Kinshasa yita” umutwe w’iterabwoba”, byongereye urwango Tshisekedi na nyina basanzwe bafitiye abava mu burasirazuba, bikaba bidatunguranye rero kuba Leta yatangiye kubateramo ibisasu. Vital Kamerhe we ari no mu bibazo byihariye, kuko abadepite biganjemo abashyigikiye ishyaka UDPS rya PerezidaTshisekedi, bahagurukiye kumukuraho icyizere, no kumwirukana ku mwanya wa Perezida w’inteko ishinga amategeko.

2025-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi

Editorial 07 Jun 2017
Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Editorial 17 Apr 2024
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Editorial 21 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda
POLITIKI

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Editorial 23 Jul 2018
Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara
INKURU NYAMUKURU

Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Editorial 15 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru