Mu minsi mike itambutse, ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amagambo yuzuyemo urwango ya nyina wa Perezida Tshisekedi, ariwe Marthe Kasalu Jibikila, unavuga rikijya mu butegetsi bw’umuhungu we.
Uwo mukecuru w’imyaka 88 ubundi wagombye gutanga ubutumwa buhuza Abakongomani bose, cyane cyane muri ibi bihe by’intambara barimo, yareruye ashinja Abakongomani bavuga igiswayire, biganje cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo, kuba ari ” abagambanyi bashaka ko ako gace kiyomora kuri Kongo”.
Nko kwereka nyina ko nawe yanga urunuka abaturage bo mu burasirazuba bwa Kongo, Tshisekedi yatumye abiyahuzi be, maze ejo tariki 27 Gashyantare 2025, bajugunya ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Bukavu, ahitwa “Place du 24″, hari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi icumi(10.000) bari bitabiriye inama y’ubuyobozi bwa AFC/M23, umutwe uherutse kwigarurira uwo murwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.
Imibare itangwa n’inzego z’ubutabazi ivuga ko abantu 13 bahise bitaba Imana, abasaga 75 barakomereka, harimo n’abarembye cyane.
Amakuru yizewe avuga ko uretse kwica abaturage benshi bashoboka, bazira ko bagaragaje ko bishimiye ubutegetsi bushya bwa AFC/M23, ubwo bugizi bwa nabi bwari bunagamije kwica abayobozi b’uwo mutwe, Corneille Nangaa na Bertrand Bisiimwa, ari nabo bari bayoboye iyo nama, ndetse n’abasirikari bakuru barimo Col Willy Ngoma, uzwi cyane mu barwanyi ba M23.
Hari amakuru atugeraho kandi ko mu bateye ibyo bisasu hari ababa bafashwe, barimo n’umugore, hakaba hitezwe ko bazasobanira neza uwari wabatumye n’indi migambi mibisha iteganyijwe mu bihe biri imbere.
Aya mahano akimara kuba Leta ya Kongo yihutiye gusohora itangazo” ryihanganisha” abagize ibyago, ariko ku mbuga nkoranyambaga huzuyeho ubutumwa bushinja iyo Leta” amarira y’ingona” kuko bidashidikanywa ko ari yo iri inyuma y’ubwo bwicanyi.
Igihugu cy’u Burundi nacyo kiratungwa agatoki muri icyo gikorwa cy’iterabwoba, kugitegura bikaba byabab byarabereye i Bujumbura, mu ruzinduko Ministiri Jean-Pierre Bemba wa Kongo yahagiriye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Twibutse kandi ko mbere y’uko Bykavu n’ikibuga cy’ingege cya Kavumu bifatwa, byari birinzwe n’abasirikari b’uBurundi. Kuba barayambuwe batanarwanye rero bikaba byarabateye ipfunwe rikabije.
Ubu bugome kandi ngo bwaba bugamije gutera ubwoba abatuye mu mujyi wa Uvira, ngo batazayoboka bwangu AFC/ M23 nk’uko byahenze i Goma na Bukavu, dore ko iyo Uvira iri mu marembo ya Bujumbura, nayo idasigaje iminsi myinshi ngo abasore ba Gen Makenga babe bayitashyemo.
Uko iminsi ishira niko abaturage bagenda barambirwa intambara, ari nako bitandukanya n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, doreko abari mu turere tugenzurwa na AFC/ M23 bafite umutekano batigeze bagira hagitegekwa na Leta.
Magingo aya amajwi saba Tshisekedi gishyikirana na AFC /M23 ararushaho kuba menshi. Uretse abasenyeri gatolika bahagurukiye kumvisha Tshisekedi ko nta yandi mahitamo afite, n’abanyapolitiki bakomeye nka Vital Kamerhe utegeka inteko ishinga amategeko barasanga inzira y’ibiganiro ari wo muti rukumbi w’iyi ntambara.
Kuba Vital Kamerhe ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo nawe ashyigikiye ko Leta ishyikirana n’abo Kinshasa yita” umutwe w’iterabwoba”, byongereye urwango Tshisekedi na nyina basanzwe bafitiye abava mu burasirazuba, bikaba bidatunguranye rero kuba Leta yatangiye kubateramo ibisasu. Vital Kamerhe we ari no mu bibazo byihariye, kuko abadepite biganjemo abashyigikiye ishyaka UDPS rya PerezidaTshisekedi, bahagurukiye kumukuraho icyizere, no kumwirukana ku mwanya wa Perezida w’inteko ishinga amategeko.