Muri iki gihe, isi yugarijwe n’ibyaha bitandukanye. Ibi byaha kandi ni mpuzamahanga kuko ababikora nta mipaka bagira. Mu rwego rwo guhangana n’ibyaha nk’ibyo rero, Polisi y’u Rwanda yihaye ingamba zo gukorana na za Polisi z’ibindi bihugu binyuze mu muryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony Kulamba, atubwira imikorere yaryo, akanatubwira serivisi ishami ayoboye ritanga, n’icyo rikorera na wa munyarwanda utuye mu cyaro .
Muri make, mwatubwira imikorere ya Polisi mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda, n’uko mukorana n’izindi Polisi z’ibindi bihugu?
Ishami rya Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane, ni rimwe mu mashami agize Polisi y’u Rwanda. Muri macye, iri shami rihuza Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu, uyu muryango uhuza Polisi z’ibihugu mpuzamahanga (Interpol) ukaba ugizwe n’ibihugu 190 byo ku isi n’u Rwanda rurimo.
Uku guhuza Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu bishingiye ku gutsura umubano n’ubutwererane hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu binyuze mu muryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) binyuze mu bunyamabanga bukuru bwawo bufite icyicaro cyawo i Lyon mu Bufaransa.
Nakwibutsa ko igitekerezo cyo gushing Polisi mpuzamahanga (Interpol) byavuye ku bibazo byaterwaga n’ibyaha ndengamipaka byakorwaga n’abanyabyaha babikoreraga mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.
Ni muri urwo rwego ibihugu bitandukanye byishyize hamwe bishinga uyu muryango, kugirango ibibazo nk’ibyo bijye bikemurirwamo, hanabeho gufatanya hagati ya Polisi z’ibihugu bitandukanye igihe umunyabyaha yakoze icyaha mu gihugu runaka agahungira mu kindi, iyi mikoranire igatuma afatwa agashyikirizwa ubutabera, haba aho yahungiye cyangwa akagarurwa aho yagikoreye.
Nk’abanyamuryango ba Polisi mpuzamahanga (Interpol), mufite uburyo mukorana bwihuse butuma mufata vuba abanyabyaha baba bashakishwa?
Iyo tuvuze Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane, humvikanamo uburyo bwihuse kandi bunoze bw’imikoranire, ntiwarwanya ibyaha by’ikoranabuhanga nawe udakoresha ikoranabuhanga. Niyo mpamvu ubunyamabanga bukuru bwa Polisi mpuzamahanga (Interpol) bwashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru mu bihugu 190 bihuza uyu muryango, bugatuma duhana amakuru mu buryo bwihuse, igihugu umunyacyaha agezemo tugahanahana amakuru agafatwa. Ubu ni uburyo buzwi ku izina rya I-24/7, bisobanuye ko twese ku isi yose, amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7, tuba duhanahana amakuru.
Dufite uburyo twandikamo imyirondoro y’abanyabyaha n’ibyihebe, tukanagira uburyo tubonamo imodoka zibwe. Muri rusange I-24/7 iha ibihugu byose bya Interpol uburenganzira bwo kubona imyirondoro y’umuntu wese ukekwaho icyaha runaka.
Iryo koranabuhanga rikora gute hano mu Rwanda?
Twe tugitangira kurikoresha twarikoreshaga hano ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, bigatuma tutarikoresha neza uko twabaga tubishaka. Nibwo twashatse uko twanarikoresha ku mipaka yose y’igihugu. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda n’ubunyamabanga bukuru bwa Polisi mpuzamahanga (Interpol) baduteye inkunga mu kurigeza ku mipaka hafi ya yose y’u Rwanda no ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Twashoboye no kurigeza ku bafatanyabikorwa bacu dufatanya mu gucunga umutekano w’igihugu, harimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ishami rya gasutamo, ku buryo ubu nabo bashobora gufata imodoka ziba zibwe, n’ubwo twari tubyishoboreye ubwacu, ariko ubu hafatwa izibwe mu mahanga zitarandikishwa hano mu Rwanda kuko duhanahana amakuru n’iri shami rya gasutamo.
Turateganya no kugeza iri koranabuhanga ku ishami ry’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika. Nakubwira ko u Rwanda ruri mu bihugu bike bikoresha neza ubu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ikibazo cy’abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gihagaze gite? Ese uruhare rwa Polisi mpuzamahanga (Interpol) mu kubafata no kubashyikiriza ubutabera ni uruhe?
Muri rusange iyo umuntu akoze icyaha mu gihugu runaka, ubutabera bumukorera dosiye, bugasohora n’impapuro zo kumuta muri yombi zikoherezwa ku isi yose, agashakishwa yafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Mu Rwanda rero, intego yacu ya mbere ni ugushakisha abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagashyikirizwa ubutabera. Kugeza ubu hafi 300 bari barashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa, 17 barafashwe bacirwa imanza mu bihugu bafatiwemo, 75 barafashwe boherezwa kuburanira mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), abandi 13 boherezwa kuburanira mu Rwanda. Ariko uyu ni umubare muto kuko abandi hafi 500 baracyashakishwa.
Dufite icyizere ko hari igihe ibihugu byose bizashyira bikumva ko gushyikiriza ubutabera abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zabyo. Ntituzatuza, kugeza igihe ukekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi wa nyuma ashyikirijwe ubutabera.
Tugiye ku zindi nshingano z’ishami mubereye umuyobozi, ikibazo cy’ibyaha ndengamipaka cyo gihagaze gite?
Nk’uko inshingano zacu ari ukubahiriza amategeko, twagize uruhare mu kurwanya ibyaha ndengamipaka byinshi. Urugero, tumaze iminsi duhura n’ibibazo by’imodoka zibwe, icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Kuva umwaka ushize, tumaze gufata imodoka 11 zari zaribwe mu bihugu bitandukanye zigafatirwa mu Rwanda, harimo izibwe mu Bwongereza, Ubuholandi, ububiligi no mu bihugu byo muri aka karere. Izi zose zasubijwe ba nyirazo, tukaba tukinafite izindi 5 tuzashyikiriza ba nyirazo mu minsi iri imbere.
Ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, muri 2009 twafashe abantu 53 bari bajvanywe muri Bangladesh, uwari ubajyanye twaramufashe, nabo tubasubiza iwabo. Kuva mu mwaka ushize, tumaze gufata abanyarwanda 30 bari bajyanywe gucuruzwa bagasubizwa mu turere twabo, muri abo 23 bari abakobwa. Tukaba twarafashe abantu 25 bari muri iki gikorwa cyo kubacuruza.
Aba bose bakaba baroherezwaga mu bihugu bya Mozambique, Zambia, South Africa, Uganda, Malaysia, China no mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu mu mujyi wa Dubai.
Ni iki gituma mugera ku bikorwa bifatika nk’ibi?
Ibi bigerwaho kubera ubuyobozi bwiza dufite, imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga ndetse n’ubutwererane hagati y’amashami ya za Polisi mpuzamahanga z’ibihugu bitandukanye.
Ibi kandi bigerwaho kubera ubufatanye Polisi y’u Rwanda igirana na Polisi zo mu bihugu byaba ibyo muri aka karere ndetse n’ibyo muri Afurika yose no ku yindi migabane y’Isi.
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoUs) atandukanye harimo: Polisi mpuzamahanga (International Criminal Police Organization-Interpol); Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abayobozi bakuru ba Polisi ( International Association of Chiefs of Police -IACP), Ishyirahamwe rya Polisi Nyafurika -African Police (AfriPol), Umuryango w’Abibumbye- Ishami ryo kubungabunga amahoro (United Nations – Department of Peacekeeping organisation), Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (United Nations Development Programme -UNDP),
Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku iterambere ry’umugore (United Nations Development Fund for Women-UNIFEM), Umuryango w’ abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo burasirazuba bw’ Afurika (EAPCCO), Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO), Umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho rukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, (Eastern Africa Standby Force-EASF), n’ Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba- Umushinga wo guteza imbere umuhora wa ruguru (East African Community Northern Corridor Integration Projects (EAC-NCIP).
Iyi miryango yose mwasinyanye amasezerano y’ubufatanye, ubufatanye bwanyu bwibanda kuki?
Iyi miryango dufatanya muri byinshi, ariko cyane cyane ubufatanye bwacu bugaragarira mu guhanahana amakuru y’abakurikiranyweho ibyaha, gukorana mu kugenza ibyaha, kohereza abapolisi bahagararira ibihugu byabo bafasha mu bikorwa bifitiye inyungu ibihugu byabo, guhanahana abanyabyaha n’ababikekwaho, guhanahana ubunararibonye no gusangiza ubumenyi abapolisi bo muri ibyo bihugu.
None se ni iki umunyarwanda wo hasi mu mudugudu yungukira muri serivisi mutanga?
Hari abanyarwanda benshi mu nzego zose bungukira muri serivisi dutanga; urugero nko mu minsi ya vuba twacyuye umukobwa wari warajyanywe gucuruzwa muri Mozambike avanywe iwabo mu karere ka Karongi. Iyo tugejejweho amakuru ko hari umuntu wabuze, dukoresha izi serivisi dushakisha aho aherereye ndetse no hanze y’imipaka yacu.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony Kulamba
Mu rwego rw’ubutabera, dufashe urugero rw’umuntu wabuze abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, akaba azi igihugu uwabishe aherereyemo, dufite ubushobozi bwo gukorana n’icyo gihugu agashyikirizwa ubutabera bwacyo ndetse byakunda akoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda. Ubwo ni ubutabera buba buhawe Umunyarwanda wagiriwe nabi, bivuze ko Abanyarwanda bungukirira mu byo dukora rero ari byinshi.
Ku birebana n’ibyaha bisanzwe, urugero dufite abakora ubucuruzi hanze y’igihugu, iyo bagiriye ibibazo mu bihugu bakoreramo, tubijyamo kandi tukumvikana na Polisi y’icyo gihugu bakoreramo maze ikabaha ubufasha bushoboka.
RNP