• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Editorial 23 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuwa kane w’icyumweru gishize Umunyarwanda Elias Tuyiringire yagarutse mu Rwanda nyuma yo kumara amezi 15 afungiye muri Gereza ya Kisoro muri Uganda.

Yatawe muri yombi afatiwe ku mukoresha we muri Kamena umwaka ushize ubwo habaga umukwabu simusiga wakozwe n’inzego z’umutekano. Uyu mukwabu yawufatiwemo n’abandi Banyarwanda bashinjwa kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko ndetse barakatirwa.

Tuyiringire w’imyaka 24 atuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Gataraga, mu Ntara y’Amajyaruguru. Yabanaga n’ababyeyi be n’umuvandimwe we muto.

Muri Gashyantare, umwaka ushize, Umugande yabwiye Tuyiringire ko amufitiye akazi amujyana muri Uganda. Yakoraga mu ifamu usibye indi mirimo yakoraga yo gufasha mu rugo ahembwa ku kwezi Amashilingi 150,000 (32,000 frw). Nyuma y’amezi atatu, yatawe muri yombi.

Bamaze iminsi 15 bafungiye kuri station ya polisi, mbere yo kujyanwa mu rukiko. Mbere y’urubanza, Tuyiringire avuga ko umucamanza yaje akababwira ko uza kwemera icyaha wese aza kugabanyirizwa igihano.

Abemeye ibyaha bakatiwe amezi 23 y’igifungo, ariko Tuyiringire arabihaka ahita ajyanwa muri Gereza ya Kisoro. Nyuma y’amezi 9, yasubiye mu rukiko akatirwa amezi 15 y’igifungo.

Ubwo yari muri gereza nk’uko yabitangaje, ngo we n’abandi Banyarwanda bakoreshejwe imirimo y’agahato ikomeye nko kumena amabuye, kwikorera ibiti biremereye byo gutekesha no gukora mu mafamu.

Ati: “Baradukubitaga ngo dukore cyane. Iyo hagiraga utabasha gukora, baramukubitaga kandi ntawahabwaga imiti iyo yabaga arwaye kubera gukubitwa cyangwa indi ndwara.”

Yakomeje agira ati: “Ubu simbasha kwicara akanya karekare, nta yandi mahitamo usibye kujya ku buriri. Ntakintu nkibasha kwikorera gisaba imbaraga.”

Tuyiringire avuga ko muri Gereza ya Kisoro yahahuriye n’abandi Banyarwanda basaga 60 baregwaga bimwe.

Ati: “Iyo ubavugishije, bakubwira ko bafunzwe nta mpamvu ari ukubera ko ari Abanyarwanda bafashwe bakora business zabo muri Uganda.”

Akimara kurekurwa, Tuyiringire yamaze iminsi ibiri ashakisha amafaranga n’izindi nyandiko yasigiye ubuyobozi bwa gereza nyuma yo gutabwa muri yombi.

Ati: “Nabahaye amafaranga 75,000 by’Amanyarwanda n’Indangamuntu yanjye mbere ariko ntabwo babinsubije ubwo narekurwaga. Sinshobora kubategereza kubera gutinya ko bansubiza muri gereza none nahavuye ntacyo mfite.”

Tuyiringire avuga ko ateganya kuregera amafaranga ye n’ibindi bintu bye yasize muri Uganda.

Leta ya Uganda ikaba ikomeje gushinjwa guhohotera Abanyarwanda bajyayo cyangwa bakorerayo, ndetse bikaba byarabaye intandaro yo kuba muri Werurwe Leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kuburira Abanyarwanda ibabuza kujya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo utizewe.

2019-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Editorial 16 Mar 2025
Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Editorial 05 Jun 2019
Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Editorial 02 Jun 2021
Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Editorial 12 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare
Mu Mahanga

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare

Editorial 04 Apr 2016
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
INKURU NYAMUKURU

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Editorial 22 Dec 2017
Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC
Mu Mahanga

Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Editorial 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru