Kuwa kane w’icyumweru gishize Umunyarwanda Elias Tuyiringire yagarutse mu Rwanda nyuma yo kumara amezi 15 afungiye muri Gereza ya Kisoro muri Uganda.
Yatawe muri yombi afatiwe ku mukoresha we muri Kamena umwaka ushize ubwo habaga umukwabu simusiga wakozwe n’inzego z’umutekano. Uyu mukwabu yawufatiwemo n’abandi Banyarwanda bashinjwa kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko ndetse barakatirwa.
Tuyiringire w’imyaka 24 atuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Gataraga, mu Ntara y’Amajyaruguru. Yabanaga n’ababyeyi be n’umuvandimwe we muto.
Muri Gashyantare, umwaka ushize, Umugande yabwiye Tuyiringire ko amufitiye akazi amujyana muri Uganda. Yakoraga mu ifamu usibye indi mirimo yakoraga yo gufasha mu rugo ahembwa ku kwezi Amashilingi 150,000 (32,000 frw). Nyuma y’amezi atatu, yatawe muri yombi.
Bamaze iminsi 15 bafungiye kuri station ya polisi, mbere yo kujyanwa mu rukiko. Mbere y’urubanza, Tuyiringire avuga ko umucamanza yaje akababwira ko uza kwemera icyaha wese aza kugabanyirizwa igihano.
Abemeye ibyaha bakatiwe amezi 23 y’igifungo, ariko Tuyiringire arabihaka ahita ajyanwa muri Gereza ya Kisoro. Nyuma y’amezi 9, yasubiye mu rukiko akatirwa amezi 15 y’igifungo.
Ubwo yari muri gereza nk’uko yabitangaje, ngo we n’abandi Banyarwanda bakoreshejwe imirimo y’agahato ikomeye nko kumena amabuye, kwikorera ibiti biremereye byo gutekesha no gukora mu mafamu.
Ati: “Baradukubitaga ngo dukore cyane. Iyo hagiraga utabasha gukora, baramukubitaga kandi ntawahabwaga imiti iyo yabaga arwaye kubera gukubitwa cyangwa indi ndwara.”
Yakomeje agira ati: “Ubu simbasha kwicara akanya karekare, nta yandi mahitamo usibye kujya ku buriri. Ntakintu nkibasha kwikorera gisaba imbaraga.”
Tuyiringire avuga ko muri Gereza ya Kisoro yahahuriye n’abandi Banyarwanda basaga 60 baregwaga bimwe.
Ati: “Iyo ubavugishije, bakubwira ko bafunzwe nta mpamvu ari ukubera ko ari Abanyarwanda bafashwe bakora business zabo muri Uganda.”
Akimara kurekurwa, Tuyiringire yamaze iminsi ibiri ashakisha amafaranga n’izindi nyandiko yasigiye ubuyobozi bwa gereza nyuma yo gutabwa muri yombi.
Ati: “Nabahaye amafaranga 75,000 by’Amanyarwanda n’Indangamuntu yanjye mbere ariko ntabwo babinsubije ubwo narekurwaga. Sinshobora kubategereza kubera gutinya ko bansubiza muri gereza none nahavuye ntacyo mfite.”
Tuyiringire avuga ko ateganya kuregera amafaranga ye n’ibindi bintu bye yasize muri Uganda.
Leta ya Uganda ikaba ikomeje gushinjwa guhohotera Abanyarwanda bajyayo cyangwa bakorerayo, ndetse bikaba byarabaye intandaro yo kuba muri Werurwe Leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kuburira Abanyarwanda ibabuza kujya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo utizewe.