Abasheshe Akanguhe bo mu Murenge wa Kimoronko bafashe ingamba ko bazatora Perezida wa Repubulika Paul Kagame 100% mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017, kuko yabanishije Abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge, bakaba bari mu mahoro n’umudendezo nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho kuri ubu Abanyarwanda babanye neza nta mwiryane n’amacakubiri.
Jean Claude Mugabo Umukozi ushinzwe kwakira abashyitsi no kubasobanurira amateka ku Rwibutso rwa Jeoside rwa Gisozi yagize ati ‘‘Mu gihe cya Jenoside yarimo kuba hari impurirane rw’ibibazo byariho icyo gihe aho bamwe mu baturage bahishe bagenzi babo b’Abatutsi barimo umubyeyi witwa Sule Karuhimbi utuye i Muhanga akaba akiriho’’.
Abandi birwanyeho icyo gihe barimo abatutsi bo mu Bisesero bagerageje guhangana n’abashakaga gukora Jenoside kimwe n’Abagogwe na bo bagerageje kwirwanaho, hari nanone n’abandi bari bagamije gusenya barimo nka Padiri Seromba watanze itegeko ryo gusenya kiriziya y’i Nyange ngo bazubaka indi, kuko abatutsi bari bayihungiyemo.
Icyo gihe abaturage bamwe bicaga bagenzi babo, abandi babahisha, abandi birwanaho ni bwo Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ingabo zawo zari ku rugamba zihanganye n’abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 zagiye zirokora Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bahigwaga icyo gihe’’.
Mukandoli Euthalie umwe muri abo basheshe akanguhe waturutse mu Murenge wa Kimoronko yagize ati ‘‘Ni twe dufite urufunguzo rwo gutanga imbabazi ariko hari abagomba gufata iya mbere bakazisaba, turashimira uwahagaritse Jenoside ari we Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wari uyoboye Ingabo za RPF Inkotanyi, kuko yemereye ubushake bw’Imana agakora icyo yamuhamagariye kugeza magingo aya akaba atari yateshuka ku inshingano yamuhaye zo kuyobora Abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge’’.
Seromba Pierre Celestin Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kimironko yashimye isuku n’umutekano yasanze ku rwibutso rwa Gisozi yagize ati ‘‘nk’atwe abacitse ku icumu rya Jenoside iyo tubona uburyo abacu bahawe agaciro biratunezeza, kuko nubwo bishwe batari ibigwari ahubwo bari intwari, Jenoside ntikongere ukundi mu Rwanda no ku isi’’.
Seromba yakomeje agira ati ‘‘Tuzatora Perezida Paul Kagame 100% kubera imiyoborere myiza no kongera kubanisha Abanyarwanda neza, kuri ubu tukaba tubanye mu mahoro mu bwumvikane n’ubwubahane nta mwiryane bitandukanye n’ubutegetsi bwa Repubulika ya 1 n’iya 2 n’iyiyise iyo abatabazi yakoze amahano ya Jenoside’’
Perezida Kagame k’urugamba asubiza abanyamakuru ba Radio Muhabura
Umuyobozi w’Abasheshe Akanguhe ku rwego rw’igihugu Basengo Munyaburanga Louis yavuze ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo gukundana no gukunda igihugu, bakazaraga abana babo igihugu kizira amacakubiri n’umwiryane.
Yagize ati ‘‘Turashimira Leta yacu ifite imiyoborere myiza, ituganisha ku iterambere aho tutifuza ko tutakongera gusubira mu icuraburindi twavuyemo, turasaba ababyeyi b’abasheshe akanguhe kuraga abana babo igihugu cyiza no guhora babatoza gukundana no kubahana ndetse no kubana mu mahoro’’.
Yagize ati ‘‘Tugomba kuzaraga abana bacu igihugu cyiza kirangwa n’amahoro, twese tukiyumvamo ubunyarwanda twirinda ibyashobora kudutanya tukirinda amacakubiri n’inzangano ahubwo tugasenyera umugozi umwe’’.
Abo basheshe akanguhe bashyize indabo ku rwibutso rushyinguwemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho abato kugeza ku bakuze bazize uko basaga, babasubiza icyubahiro kibakwiye.
Abo basheshe Akanguhe baturutse mu Murenge wa Kimironko na Bumbogo bagera kuri 30 aho buri ishami ryagiye ryohereza abantu bari babahagarariye nabo bakazabwira abandi basigaye amateka n’ibyo babwiwe bagamije kubaka igihugu no kubana mu mahoro mu bumwe n’ubwiyunge.
Basanda Ns Oswald