Uyu munyapolitiki ushaje ari we Twagiramungu Faustin , hamaze iminsi havuzwe iby’uko yapfuye. Icyakora byaje kumenyekana ko atashizemo umwuka, kuko akibasha kuvuga. Ariko kuko uvuze ko nyirurugo yapfuye ataba ariwe umwishe, Twagiramungu hasigaye uruhara gusa naho gupfa yapfuye ahagaze.
Iyo umunyapolitiki utacyumva hari igishya avuga usibye kuvuga ngo si nenda gupfa, si nka ka gahanga ko mu bitabo bya primaire kavugaga?
Icya mbere habanje gupfa politiki ye yita ko ari iyo mu bushorishori. Iyo y’inyoni yakinaga muri MDR yarangiye ibaye Nyoninyinshi, isenyukana nayo.
Bijya gutangira: Faustin Twagiramungu yatangirananye na Guverinoma y’Ubumwe, ari Minisitiri w’Intebe. Ku ikubitiro yakoze iwabo I bushi akuzaniye mwene wabo amugira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, NDAGIJIMANA. Amwongorera bucece, ati izi nyenzi zirarangaye zitere tugabane! Aba atwaye amafaranga yo gutunganya za Ambassade z’I Burayi, ashyira ku mufuka, arigendera aramwima. Koko mwari mwumva umubyeyi woshya umwana we kwiba? Keretse Semuhanuka wigishije umuhungu we Muhanuka , akaba ariwe aherera abeshya ko akojeje umutwe ku ijuru! Twagiramu, ubwo ntiwapfuye bwa mbere?
Minisiteri y’Intebe irakunanira uri umusaza, umwana muto Makuza ayimaraho imyaka ni imyaka nta makemwa! Ubwo si ubwa kabiri?
Uragenda ujya I Burayi ushinga amashyaka uhanganira kure, kandi usize ikibuga muri afurika! Ugaruka gukina ngo uriyamamaza barakureka usanga n’I wanyu kwa Nyinawumwami barakwibagiwe, ucyura zero, urataha! Ubwo ntiwapfuye bwa gatatu?
Ugeze mu bubiligi, Assumpta arakureba asanga urahuzagulika, agusaba kutongera kumurara iruhande! Ubwo si urupfu rwa Kane?
Ubu ntitukikumva na gato… usibye kwibikura ngo ndacyahumeka! Urumva uwo mwuka uwumarana kangahe?
Urupfu rwa Twagiramungu [ Video ]
Muri Gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumije inama yise « Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe ; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe ahita acikamo kabiri. Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni : FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi. Ayari yitabiriye iyo nama yamaze gutahura ko hari agakino k’ubucakura Twagiranungu ari kubakinaho kugira ngo bamubere ikiraro cy’inyungu ze bwite bahita bafata icyemezo cyo kwitandukanya nawe.
Ikindi cyagaragaye n’uko amashyaka yari mu nama kaminuza yashinze impuzamashyaka yiswe CPC (Coalition des partis pour le changement),yari ihuriweho na FCLR-Ubumwe, RDI -Rwanda Rwiza na UDR. andi mashyaka yanga kwifatanya nayo kubera ko yari amaze gutahura ko yari yagizwe ikiraro cy’inyungu za Twagiramungu.
Abasesengura ibya opozisiyo ikorera hanze barahamya ko impamvu aya mashyaka yitandukanyije na Twagiramungu harimo ikibazo cy’uko uyu musaza ashaka kubagira ikiraro cyo kuririraho kugira abone uko asahura amabuye ya RD Congo afatanyije na FDLR bakajya kuyacururiza muri Tanzaniya bafatanyije na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzaniya.
Ikindi bavuga kuri Twagiramungu ni ikibazo cy’ivangura kiri muri we. Aba basesenguzi bavuga ko Twagiramungu Faustin afite ibitekerezo bisa nk’ibya aba Nazi bavugaga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse Abadage.
Ibi byatumye abanazi birara mu yandi moko cyane cyane abayahudi maze barayatsemba ari naho havuye jenoside yakorewe abayahudi yahitanye abagera kuri miliyoni hafi 9 mu gihe cy’imyaka 6 gusa. Twagiramungu nawe afite ibitekerezo bya giparmehutu bivuga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse ubwo we yemera.
Nguwo Twagiramungu mu myigaragambyo
Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye amashyaka yifatanyije nawe yitandukanya nawe n’ubwo nayo nta shingiro na rito bafite ryo gukora opozisiyo uretse kugira ngo bakomeze kwibonera ubuhungiro no gukomeza kwifashirizwa na HCR ibaha inkunga y’ibiryo.
Ubwanditsi