• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Editorial 21 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Faustin Twagiramungu uvugira MRCD yariye iminwa ubwo yabazwaga ibijyanye n’umutwe w’ingabo wayo uzwi nka FLN niba ukiriho; ni mu kiganiro yagiranye na Radio Ubumwe ikorera kuri Internet. Ibi Twagiramungu yabitangaje mugihe amakuru yizewe agaragaza ko umukuru wuyu mutwe Col Wilson Irategeka yaguye mu mirwano mu cyumweru gishize. Mu minsi ishize kandi Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN yeretswe itangazamukuru anagezwa imbere ya RIB ku byaha imukurikiyeho. Uyu Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana nawe uri mumaboko y’ubutabera.

Ubwo yabazwaga niba FLN ikiriho, Twagiramungu n’isoni nyinshi yavuzeko FLN ikomeye kandi nk’ibisanzwe ashishikariza abantu kuyigana. Ikigaragara ni uko ari Twagiramungu usigaye uvugira nizo yita ingabo nubwo yemeza ko mu Rwanda hatashye impunzi gusa. Ese iyo amashusho atajya hanze agaragaza abarwanyi ba FLN Twagiramungu aba yaravuze ibingana iki? Igituma Twagiramungu agifite umwuka wo kuvuga, ni ukugirango imisanzu yakwa Abanyarwanda hirya no hino ku isi ikomeze ize yakire amafaranga kuko niryo zingiro ry’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri Kongo ariko bo bibereye mu bihugu by’iburayi.

Ntakabuza ko iyo Herman Nsengimana adashyanuka ntavugire kuri za Internet nawe aba ari umurwanyi nk’abandi atazwi, none yashyize amashusho hanze ba Twagiramungu barakwirakwiza, agomba kubazwa responsabilite yibyo yatangaje. Ba Twagiramungu bashimishwa no gukwirakwiza amashusho kuri Internet ariko abari mu mashyamba nibo babyishyura. Imyaka ya 2019-2020 isize ihigitse ibikorwa bya gisirikari muri Kongo by’imitwe ya FDLR, Rud Urunana, FLN na P5.  Icyari gisigaye ni uguhamagarira ibihugu by’iburayi bicumbikiye abakuru b’iyo mitwe kubabuza ibikorwa bya politiki no kubageza imbere y’ubutabera nkuko Afurika y’Epfo yabitangije.

MRCD igizwe na RDI ya Twagiramungu, PDR-Ihumure ya Rusesabagina RRM ya Callixte Nsabimana na CNRD Ubwiyunge ya Wilson Irategeka. Nyuma yuko ingabo za RNC zari ziyobowe na Maj Mudathiru zikubitiwe ahareba i Nzega zigacyurwa mu Rwanda, RNC yihishe inyuma ya P5 yashatse kwihuza na MRCD nyuma yo gutsindwa ariko bigaragara ko bose bakubitiwe igihe kimwe.

Ubu nyuma yo kubura icyizere cyo gutsinda urugamba binyuze mu ntambara, Rusesabagina yasubiye muri bya bikorwa bye byo kwiyita impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, asigira itangazamakuru Twagiramungu wirirwa avuga ubusa.

Twagiramungu mu gihe agisaba abantu gusanga FLN, Herman Nsengimana wayivugiraga we yemeje ko itakiriho.

2020-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Editorial 19 Feb 2018
Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Editorial 02 Sep 2019
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Editorial 01 Oct 2019
Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Editorial 08 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo
Mu Rwanda

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Editorial 27 Feb 2017
Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15
ITOHOZA

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Editorial 03 Mar 2017
A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma
POLITIKI

A.U irashima amavugurura Perezida Kagame aherutse gukora muri guverinoma

Editorial 21 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru