Faustin Twagiramungu uvugira MRCD yariye iminwa ubwo yabazwaga ibijyanye n’umutwe w’ingabo wayo uzwi nka FLN niba ukiriho; ni mu kiganiro yagiranye na Radio Ubumwe ikorera kuri Internet. Ibi Twagiramungu yabitangaje mugihe amakuru yizewe agaragaza ko umukuru wuyu mutwe Col Wilson Irategeka yaguye mu mirwano mu cyumweru gishize. Mu minsi ishize kandi Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN yeretswe itangazamukuru anagezwa imbere ya RIB ku byaha imukurikiyeho. Uyu Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana nawe uri mumaboko y’ubutabera.
Ubwo yabazwaga niba FLN ikiriho, Twagiramungu n’isoni nyinshi yavuzeko FLN ikomeye kandi nk’ibisanzwe ashishikariza abantu kuyigana. Ikigaragara ni uko ari Twagiramungu usigaye uvugira nizo yita ingabo nubwo yemeza ko mu Rwanda hatashye impunzi gusa. Ese iyo amashusho atajya hanze agaragaza abarwanyi ba FLN Twagiramungu aba yaravuze ibingana iki? Igituma Twagiramungu agifite umwuka wo kuvuga, ni ukugirango imisanzu yakwa Abanyarwanda hirya no hino ku isi ikomeze ize yakire amafaranga kuko niryo zingiro ry’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri Kongo ariko bo bibereye mu bihugu by’iburayi.
Ntakabuza ko iyo Herman Nsengimana adashyanuka ntavugire kuri za Internet nawe aba ari umurwanyi nk’abandi atazwi, none yashyize amashusho hanze ba Twagiramungu barakwirakwiza, agomba kubazwa responsabilite yibyo yatangaje. Ba Twagiramungu bashimishwa no gukwirakwiza amashusho kuri Internet ariko abari mu mashyamba nibo babyishyura. Imyaka ya 2019-2020 isize ihigitse ibikorwa bya gisirikari muri Kongo by’imitwe ya FDLR, Rud Urunana, FLN na P5. Icyari gisigaye ni uguhamagarira ibihugu by’iburayi bicumbikiye abakuru b’iyo mitwe kubabuza ibikorwa bya politiki no kubageza imbere y’ubutabera nkuko Afurika y’Epfo yabitangije.
MRCD igizwe na RDI ya Twagiramungu, PDR-Ihumure ya Rusesabagina RRM ya Callixte Nsabimana na CNRD Ubwiyunge ya Wilson Irategeka. Nyuma yuko ingabo za RNC zari ziyobowe na Maj Mudathiru zikubitiwe ahareba i Nzega zigacyurwa mu Rwanda, RNC yihishe inyuma ya P5 yashatse kwihuza na MRCD nyuma yo gutsindwa ariko bigaragara ko bose bakubitiwe igihe kimwe.
Ubu nyuma yo kubura icyizere cyo gutsinda urugamba binyuze mu ntambara, Rusesabagina yasubiye muri bya bikorwa bye byo kwiyita impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, asigira itangazamakuru Twagiramungu wirirwa avuga ubusa.
Twagiramungu mu gihe agisaba abantu gusanga FLN, Herman Nsengimana wayivugiraga we yemeje ko itakiriho.