Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Faustin Twagiramungu, Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, yagize icyo avuga ku witwa Theodosie Mahoro, wiciwe mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo, azizwa ko acuruza ibintu bitemewe abibunza bimwe bita ubuzunguzayi.
Twagiramungu yagize ati:
“Umurambo wa nyakwigendera UWAMAHORO Theodeziya warashyinguwe. Turasaba IMANA RUREMA ngo imwakire nk’Intungane ye.
UWAMAHORO, ise na mama we bari baramwise neza, maze bamwita Uwamahoro. Apfuye afite imyaka 27. Apfuye akiri muto, apfuye amahoro yasabiwe n’abamwibarutse atayabonye. Apfuye yishwe na Leta, kandi ariyo yakagombye kumuha ayo mahoro.
UWAMAHORO akimara kwicwa
Aha icyo twavuga ni uko Mahoro atishwe na Leta, ahubwo ariyo ya mutabaye mu ishyingurwa rye. Tubibutse ko kuwa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2016 ni bwo Mahoro Theodosie ( Twagiramungu yita Uwamahoro ) wakoraga ubucuruzi buciriritse ndetse butemewe (Umuzunguzayi) yakubitiwe muri Gare ya Nyabugogo aragapfa. Polisi yavuze ko uwishe Mahoro nta ho ahuriye n’inzego z’umutekano za Leta ahubwo ko ari umukozi wa Kampani ikora isuku muri Nyabugogo yitwa AGRUNI.
Twagiramungu Faustin
Twagiramungu we avuga ko Leta yahaye ubububasha amabandi azi gutera ingumi n’imigeri kugira ngo bateshe umutwe abakene bakora ibishoboka byose ngo bitunge,kandi batunge n’abana babo.
Ati : Nibyo yishwe na Leta yahaye ubububasha amabandi azi gutera ingumi n’imigeri kugira ngo bateshe umutwe abakene bakora ibishoboka byosengo bitunge,kandi batunge n’abana babo. LETA aho gushaka uburyo bwo gufasha abatishoboye, ahubwo ibagabiza amabandi yo kubakubita bakabica, kugira ngo bagabanuke.
Umubyeyi uwo ariwe wese yishyire mu mwanya w’ababyeyi ba UWAMAHORO, kugira ngo yumve agahinda bafite ko gupfusha umwana wabo warufite imyaka 27 gusa, agapfa asize uburiza n’uwo bashakanye, nawe ukiri muto. Agapfa atarwaye, agapfa azize guhahira umwana we. Agapfa azize gukena.
Twifatanije nabo.
Twagiramungu akongeraho ko ngo Leta igomba gutanga ikiru ati: Jye ndizera ko LETA igomba gutanga icyiru, igaha umuryango wa UWAMAHORO amafaranga y’Amanyarwanda atari hasi ya 20.000.000. Ntabwo ari menshi kubera ko ariyo Perezida Kagame yishyura ijoro rimwe kuri hotel araramo i New York. Niyo mbona ko akwiye kuba indishyi y’akababaro ku muryango wa nyakwigendera UWAMAHORO THEODEZIYA. RIP,
Umudepite mu nteko ishingamategeko mu Rwanda Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse kuvuga ko Twagiramungu ari Kanseri muri politiki.
Ati: Ni byiza kuba Twagiramungu yararose kuko bibaho, cyane ko n’Ishyaka rye rishingiye ku nzozi [Rwanda ’Dream’ Initiative], agafata n’umwanya wo kwerekana ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyarwanda .
Ku batamuzi n’abandi bafite inyungu muri Politiki y’u Rwanda bamwibeshyaho, Twagiramungu ni nka Kanseri muri politiki y’imyaka myinshi mu Rwanda kuva muri za 60, akiri umunyeshuriiyo muri za Canada ndetse no mu myaka ya 90-94 igihe cy’amashyaka menshi kugeza n’ubu,keretse niba ubwonko bwe butibuka ariko twe abanyarwanda twibuka amateka ye yose.
Cyiza Davidson