Dr Marara yatumiwe mu Kiganiro n’abanyamakuru babiri bari muri bamwe barwanya Leta, aribo Jean Claude MULINDAHABI cyera yakoraga urubuga rw’imikino kuri RTV, (aza guhunga ikusanya makuru rya Gacaca ry’iwabo I Kanombe , none ubu yigize ngo umuvugizi w’abarwanya Leta, ubu ari mu buhungiro mu Bufaransa, n’undi witwa SEMANA Tharcisse uba mu Busuwisi. Icyo kiganiro cyarimo na Ambassadeur JMV Ndagijimana( wigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga azanywe na Twagiramubgu w’iwabo i Bushi, aza kwiba amafaranga yo gushyiraho za Ambassade I Burayi, agenda muti wa mperezayo), hamwe na Padiri Thomas Nahimana, nawe w’umushi, ngo ushaka kuzaba Perezida w’ u Rwanda.
Muri icyo kiganiro cyatambutse taliki ya 28/2/96 , Burundi-Rwanda : ikiganiro Amb. JMV Ndagijimana, Dr Christian Marara na Padiri Thomas Nahimana, umwanditsi wacu, yibeshye ku majwi, maze ibyavuzwe na Ndagijimana abyitirira Marara, twongeye gutega amatwi dusanga Marara uko yasobanuraga ikibazo cy’uburundi bihabanye n’uko twabyanditse.
Kwibeshya bibaho, kandi no gusaba imbabazi bibaho. Reka dusangize abatarumvise icyo kiganiro, maze nabo bazadufashe gusaba imbazi Dr Marara, n’umuryango we.
Ikiganiro kirambuye mwagisanga kuri ” YouTube ” JMV Ndagijimana, Dr Christian Marara na Padiri Thomas Nahimana.
Ubwanditsi bwa Rushyashya.