Ubuyobozi bw’urubuga rwa Twitter bwatangaje ko bwakajije amabwiriza agenga abakoresha uru rubuga nkoranyambaga, hagamijwe gukumira ikoreshwa ry’amagambo abiba urwango akoreshwaho.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, Twitter yatangaje ko nyuma y’amezi hakorwa ibiganiro bitandukanye, yiyemeje gukaza amabwiriza akumira ikoreshwa ry’ururimi “rwambura abandi ubumuntu hashingiwe ku myemerere y’idini.”
Yavuze ko uhereye kuri uyu wa Kabiri, tweet irimo amagambo yibasira abandi bijyanye n’imyemerere, izajya isibwa igihe cyose bimenyeshejwe twitter.
Ubwo butumwa bukomeza buti “Igihe bimenyekanishijwe, tweets zarenze ku mategeko zatangajwe mbere y’uyu munsi zizajya zisibwa, ariko ntabwo zizajyana n’ibihano birimo kuba konti zafungwa kubera ko zatangajwe mbere y’uko aya mabwiriza ashyirwaho.”
Ni igikorwa kibaye mu gihe imbuga nkoranyambaga zitandukanye zihanganye no kugenzura ibizitangazwaho, kugira ngo zidakomeza kwifashishwa nk’uburyo bwo kwibasira itsinda runaka, byaba bishingiye ku myemerere cyangwa politiki.