Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi habuze gato ngo isezererwe n’u Buyapani muri 1/8 kuri uyu wa Mbere mu mukino yabanje gutsindwamo ibitego bibiri ku busa ariko ikaza kubyishyura ndetse igatsinda icya gatatu byatumye iba iya mbere ikoze ayo mateka mu myaka 52.
U Bubiligi bwavuye mu matsinda butsinze imikino yose harimo n’uwo bwahuye n’u Bwongereza byatumye abantu babwongerera icyizere mu makipe ashobora kugera kure muri iri rushanwa ariko habuze gato ngo butungurwe n’u Buyapani bwazamukiye ku mahirwe kuko bwanganyaga na Senegal ibintu byose bikaba ngombwa ko harebwa ku yahawe amakarita make.
U Buyapani buyobowe na Nishino nk’umutoza mukuru, bwagaragaje kwihagararaho mu gice cya mbere, bukina neza abakinnyi b’u Bubiligi yaba Kevin De Bruyne, Eden Hazard, Romelu Lukaku n’abandi bafite amazina akomeye ku mugabane w’u Burayi babura aho binjirira iminota 45 irangira ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Abayapani bagarutse batinyutse bashaka ibitego, icya mbere bakibona ku munota wa 48 Genki Haraguchi ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu Thibaut Courtois ntabashe gukurikura, nyuma y’iminota ine gusa Takashi Inui atsinda icya kabiri cyashyize u Bubiligi mu mibare ikomeye.
Umutoza Roberto Martinez n’abo bafatanya barimo Thierry Henry basabye abakinnyi babo kudacika intege, ku munota wa 65 bakora impinduka ebyiri icya rimwe, Marouane Fellaini asimbura Dries Mertens naho Nacer Chadli afata umwanya wa Yannick Ferreira-Carrasco bihita bitanga n’umusaruro kuko nyuma y’iminota ine yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Jan Vertonghen.
U Bubiligi bwakomeje kotsa igitutu u Buyapani, butsinda igitego cya kabiri cya Marouane Fellaini ku munota wa 74 nk’ikipe nkuru ikomeza gushaka igitego cya gatatu, ikibona habura amasegonda ngo umukino urangire gitsinzwe na Nacer Chadli ikaba yahise isanga Brazil muri ¼.
Iyi kipe yabaye iya mbere mu myaka 52 ibashije kuva inyuma yatsinzwe ibitego 2-0 mu mikino yo gukuranamo (knockout) mu gikombe cy’Isi ikishyura ikanatsinda umukino bikaba baherukaga gukorwa na Portugal mu 1966 itsinda Korea.
Amakipe abiri agomba kwerekeza muri ¼ cy’iri rushanwa agomba kumenyekana kuri uyu wa Kabiri, saa 16h00 Suede ikaza kwisobanura n’u Busuwisi zishakamo ikomeza, saa 20h00 hakaza kuba undi mukino w’ishiraniro hagati ya Colombia n’u Bwongereza. Abiri akomeza niyo azahura muri ¼.