• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

Editorial 18 Jun 2018 IMIKINO

Igikombe cy’Isi cya 2018 kiracyari mu mikino ya mbere y’amatsinda ariko gikomeje kugaragaza isura itandukanye cyane n’iyo abantu bari biteze, ibihugu bimwe bikomeye binahabwa amahirwe yo kucyegukana bikaba bikomeje gutungurwa.

Kuri iki Cyumweru hari hategerejwe imikino itatu, gusa ibiri yari ihanzwe amaso irimo uw’u Budage bufite igikombe giheruka yahuye na Mexique n’uwa Brazil ifatwa nk’ikipe ikomeye kurusha izindi uyu mwaka yagombaga gutangira irushanwa yisobanura n’u Busuwisi.

Umukino w’u Budage watangiye saa 17:00, nk’ikipe ikomeye itangira ishaka ibitego, Mexique irwana ku izamu ryayo ikanyuzamo igasatira ikoresheje imipira yihuta biza no kuyiha umusaruro, itsinda igitego ku munota wa 35 cya Hirving Lozano irangije yongera irwana ku izamu ryayo iminota 90 irashira.

Umutoza w’iyi kipe yegukanye igikombe cy’Isi mu 2014 itsinze Argentine ku mukino wa nyuma, Joachim Low, yagerageje gukora impinduka zitandukanye Marco Reus asimbura Sami Khedira, Mario Gomez afata umwanya wa Marvin Plattenhardt naho Julian Brandt asimbura Timo Werner gusa byose nta cyo byahinduye ku ikipe ya Mexique yakinanaga ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru cyane.

Nyuma y’uyu mukino wari umaze gutungura abatari bake, kuri Rostov Arena hatangiye umukino wa nyuma w’umunsi saa 20:00, Brazil itangira ikina umupira uryoheye ijisho izwiho, Neymar ashimisha abafana n’amacenga ye, ku munota wa 20 biza no kuyihira maze Philippe Coutinho atsinda igitego cya mbere ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu w’u Busuwisi, Yann Sommer, ntiyabasha gukurikira.

Brazil yakomeje kwiharira umupira cyane, inarema uburyo bwinshi imbere y’izamu ry’u Busuwisi gusa rutahizamu Gabriel Jesus ntabashe kubukoresha neza, mu gice cya kabiri ku munota wa 50 Steven Zuber aza kwishyura igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri corner, umukino uba uhinduye isura.

Tite utoza Brazil yagiye akora impinduka akuramo Casemiro yinjiza Fernandinho, Paulinho asimburwa na Renato Augusto, Gabriel Jesus aha umwanya Roberto Firmino mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi gusa byose biranga, imibare y’umutoza Vladimir Petkovic w’u Busuwisi washakaga inota, iba ariyo igera ku ntego, umukino urangira ari igitego 1-1.

Si Brazil n’u Budage gusa bitunguwe mu bihugu bikomeye kuko na Argentine ya Lionel Messi yahagamwe na Iceland yitabiriye irushanwa bwa mbere ku wa Gatandatu naho u Bufaransa butsinda Australia bigoranye 2-1.

Kuri uyu wa Mbere hategerejwe undi mukino ukomeye uhuza u Bubiligi na Panama, kimwe mu bihugu nabyo bigorana cyane, u Bwongereza bukaza guhura na Tunisia ihagarariye Afurika inahanzwe amaso mu gukiza ikimwaro uyu mugabane dore ko ibihugu byose byawuserukiye bimaze gukina, yaba Misiri, Maroc na Nigeria byatsinzwe bitaninjije igitego.

Imikino yabaye ku Cyumweru tariki 17 Kamena 2018

-  Saa 14 :00 : Costa Rica 0-1 Serbia
-  Saa 17 :00 : U Budage 0-1 Mexique
-  Saa 20 :00 : Brazil 1-1 Switzerland

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena 2018

-  Saa 14 :00 : Suède – Korea y’Epfo
-  Saa 17 :00 : U Bubiligi- Panama
-  Saa 19 :00 : Tunisia- U Bwongereza

Umusore w’imyaka 26,Zuber, niwe watsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’u Busuwisi

Philippe Coutinho yishimira igitego cya mbere ku ruhande rwa Brazil muri iri rushanwa

Coutinho yateye ishoti rikomeye umuzamu w’u Busuwisi ayoberwa aho umupira unyuze

Muri uyu mukino, Neymar yakunze gukorerwaho amakosa menshi

Abakinnyi ba Brazil ntibemeranyije n’umusifuzi ku gitego cy’u Busuwisi cyo kwishyura

Umusore w’u Budage, Toni Kroos, agerageza uburyo yakwishyura igitego ariko biranga

Lozano yatsinze igitego nyuma yo gusiga abakinnyi benshi b’u Budage

Ibyishimo byari byose kuri Lozano wahesheje intsinzi igihugu cye

Umunyezamu w’u Budage, Manuel Neur, ntiyabashije gukiza izamu rye

2018-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru

Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru

Editorial 25 Jan 2016
Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Editorial 09 Nov 2022
Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Editorial 17 Nov 2017
Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Editorial 30 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC
IMIKINO

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Editorial 26 Nov 2018
APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League
Amakuru

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Editorial 24 Aug 2023
Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.
Amakuru

Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Editorial 15 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru