• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

Editorial 23 Dec 2017 ITOHOZA

Abacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda, ryari rimaze imyaka igera kuri 19.

Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rimaze igihe ryarashyize igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko iri perereza ryahagaritswe kuri uyu wa Gatatu.

Jeune Afrique yo yanditse ko umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda yahamije ibijyanye n’ifungwa ry’iyi dosiye.

Bivugwa ko ubu igisigaye ari uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bukuraho burundu ibirego bwashyiriyeho abayobozi bakuru barindwi b’u Rwanda cyangwa hagatangizwa urubanza kuri bo.

Si ubwa mbere u Bufaransa buhagaritse iperereza kuri iyi ndege. Uko ryasubikwaga, hashiraga igihe rikongera gusubukurwa bikozwe n’abandi bacamanza.

Uku gusubikwa no gusubukurwa ni ibintu byakunze gufatwa nko gushaka guhishira uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umucamanza Jean Louis Bruguière ni we watangije ikiswe iperereza, yakoze adakandagiye ku butuka bw’u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Mu myaka ushize wa 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

 

2017-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

Editorial 10 Apr 2017
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Editorial 28 Feb 2016
Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Editorial 12 Sep 2017
Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Editorial 05 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro
UBUKUNGU

RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

Editorial 31 Jan 2020
Perezida Kagame  mubihe byiza ku mazi y ‘i Kivu atwaye ‘Jet Ski’
Mu Rwanda

Perezida Kagame mubihe byiza ku mazi y ‘i Kivu atwaye ‘Jet Ski’

Editorial 08 Sep 2017
P. Kagame na Museveni  bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]
INKURU NYAMUKURU

P. Kagame na Museveni bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

Editorial 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru