Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rurasuzuma ikirego cy’ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze ayobora Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu ‘Sainte Famille’ ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Padiri Munyeshyaka ni umwe mu bantu bavuzwe cyane mu bwicanyi no gufata igitsina gore ku ngufu byakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Sainte Famille i Kigali.
Yamenyekanye cyane kubera amafoto yagaragaye yitwaje imbunda, anambaye imyenda idacengerwa n’amasasu muri Jenoside kandi yari Padiri.
Urubanza rwe ni rumwe zitangwaho urugero cyane mu kugaragaza uburyo ubucamanza bw’u Bufaransa bwakingiye ikibaba abakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hashize imyaka irenga 15 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha muri Tanzania rushyikirije urubanza rwa Munyeshyaka inkiko z’u Bufaransa.
Muri icyo gihe cyose uru rubanza rwaradindijwe kugeza ubwo bamwe mu bashinjaga Padiri Munyeshayka bitabye Imana nka Rose Rwanga wiciwe abana bose bari barahungiye muri Kiliziya ya Sainte Famille.
Mu mwaka wa 2015, abacamanza bagenza icyaha Emmanuel Ducos na Claude Choquet, bafashe icyemezo cyo kutamushyikiriza urukiko ngo kuko basanze nta bimenyetso bihagije bimuhamya icyaha.
Ababuranira abakorewe Jenoside bahise bajuririra icyo cyemezo; ubwo bujurire bwabo nibwo buri busuzumwe kuri uyu wa gatatu.
Umwe mu banyamategeko batanze ubwo bujurire, Me. Gilles Paruelle, usanzwe yunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye IGIHE ko bari bugaragarize urukiko rw’ubujurire ko mu gufata icyemezo cyo kudakurikirana Munyeshyaka abacamanza ba mbere batari basobanukiwe imyitwarire ye.
Paruelle asobanura ko byagaragaye ko nubwo yari Padiri, imvugo ye muri icyo gihe, ibikorwa bye n’ intwaro yari yitwaje byose bigaragaza ko yari ahuje umugambi umwe n’abakoze Jenoside baje guhindura kiliziya ya Sainte Famille inkambi ifungiwemo Abatutsi bicaga igihe babishakiye.
Abari bahungiye muri iyo kiliziya kandi bakoreshwaga nk’iturufu mu mishyikirano abakoze Jenoside bifuzaga kugirana n’ingabo za FPR Inkotanyi no kugira ngo bereke amahanga nka Minisitiri Bernard Kouchner w’Umufaransa wari mu Rwanda muri icyo gihe, ko hari icyo bakoze ngo bakize Abatutsi bari barimo kwicwa.
Paruelle avuga ko ibyo byose bigaragaza ubufatanyacyaha bwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside.
Urukiko rw’ubujurire nirumara kumva impande zose ruzemeza niba Wenceslas Munyeshyaka atazaburanishwa nkuko abacamanza ba mbere babyemeje cyangwa niba icyemezo cyabo gikurwaho noneho agashyikirizwa urukiko.