Igihugu cy’u Burundi kiri mu nzira zo kugura mu Burusiya imbunda yo kwikingira ibitero by’indege nk’uko amakuru atandukanye haba mu Burundi ndetse no mu Burusiya abyemeza.
Nk’uko inkuru Rassian Television ikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, ivuga, ngo igihugu cy’u Burundi kiri gutekereza uko cyagura imbunda irasa missiles zikingira ibitero byo mu kirere ikorerwa mu Burusiya yo mu bwoko bwa Pantsir-S1.
Aya makuru akaba yaremejwe na Minisitiri w’ingabo w’u Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 24 Kanama mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ibi biro ntaramakuru, Ria Novosti.
Minisitiri Ntahomvukiye akaba yaragize ati:” Ifite ingufu. “Igihugu cyanjye kirifuza kuyigura.
Ibi kandi minisitiri w’u Burundi w’ingabo akaba yarabitangaje nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagatu y’u Burundi n’u Burusiya nayo yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu.
Imbunda u Burundi bugiye kugura ni imbunda yakorewe mu Burusiya, ‘Pantsir-S1’ air-defense missile-gun, iba ifunze hejuru y’imodoka y’ikamyo ku buryo byoroha kuyijyana aho ushatse, ikaba ifite agaciro ka miliyoni z’Amadolari hagati ya 13.15 na 14.67.
twubakane
Bimara ubukene?