• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye
Pierre BUYOYA

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Editorial 01 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’u Burundi byasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu 17 barimo abasivili benshi n’abahoze mu gisirikare bakurikiranweho uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye, perezida wa mbere w’u Burundi watowe mu matora ya demokarasi mu 1993 akicwa nyuma y’amezi makeya agiye ku butegetsi.

“Bashobora kuba baragize uruhare muri iki cyaha, mu kugitegura, mu kugishyira mu bikorwa,”uyu ni Sylvestre Nyandwi, umushinjacyaha wa leta.

Benshi mu bantu bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa bari mu myanya yo hejuru mu buyobozi ubwo Perezida Ndadaye yicwaga kuwa 21 Ukwakira 1993, nyuma y’aho yari yatangiye kuyobora igihugu kuwa 10 Nyakanga nyuma yo gutsinda amatora. Bamwe ndetse bagumye no mu buyobozi nyuma yaho.

Ku rutonde rwasohowe n’ubushinjcyaha bukuru bw’abagomba gutabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera, ku isonga hari Pierre Buyoya wahoze ari perezida kuri ubu akaba ari umukozi wa Afurika Yunze Ubumwe muri Mali.

Bernard Busokoza ni umwe mu bashakwa n’ubutabera

Hariho kandi; Pascal Simbanduku, Alfred Nkurunziza, Mamert Sinarinzi, Jean Bosco Daradangwe, Bernard Busokoza, Vincent Niyungeko, Juvénal Nzosaba, Jean Ngomirakiza, January Baribwegure, Jean Kamana, Charles Ntakije, Astere Girukwigize, Bararunyeretse, Luc Rukingama, Charles Mukasi na Antoine Nduwayo.

Alphonse Marie Kadege, wahoze ari visi perezida nawe arashakishwa n’ubutabera kubera iki kibazo nk’uko SosMediasBurundi  dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Alphonse Marie Kadege

Bwana Sylvestre Nyandwi akaba yasabye ibihugu bicumbikiye aba bantu kubohereza bakiregura ku birego bashinjwa.

Hari hashize icyumweru abandi bantu bane bahoze mu gisirikare cy’u Burundi, nabo bashinjwa uruhare mu iyicwa rya Ndadaye, batawe muri yombi, kongeraho Francois Ngeze, wahize usimbura Ndadaye mu gihe cy’icyumweru, wahaswe ibibazo n’abashinzwe iperereza ariko agasubira iwe nyuma yo kubazwa. Uyu akaba kuri ubu yaracitse amaguru yombi agendera mu igare.

Pierre BUYOYA

2018-12-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Editorial 30 Sep 2024
Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Editorial 28 Dec 2021
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Editorial 18 Jan 2024

3 Ibitekerezo

  1. Emmy
    December 1, 20185:34 pm -

    ahaaa ndabona ibyo mu burundi ari agatereranzamba da na nkurunziza bazamubaze abo yishe kuko si bake nubu bakicwa.

    Subiza
    • James
      December 2, 20185:04 am -

      Nkurunziza ntacyo yabazwa kuko abo uvuga baguye muntambara yo kwibohoza, kandi uretse iburundi ntahandi ubutabera bwahawe abazize intambara nkizo!

      Subiza
  2. James
    December 2, 20185:01 am -

    buragana kubutabera busesuye!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi
Mu Rwanda

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Editorial 18 Apr 2017
Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Amakuru

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 21 Dec 2023
Imikino yo kwishyura igiye gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda – Uko amakipe yiyubatse muri Mutarama 2025
Amakuru

Imikino yo kwishyura igiye gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda – Uko amakipe yiyubatse muri Mutarama 2025

Editorial 05 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru