Inama nkuru y’itangazamakuru mu Burundi (CNC) yafunze mu gihe cy’amezi atandatu ibiganiro byose bya Radiyo BBC n’Ijwi rya Amerika (VOA) zishinjwa amakosa arimo kutubahiriza amategeko agenga umwuga.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo CNC yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko guhera tariki ya 7 Gicurasi 2018, ibiganiro bya BBC na VOA bitazongera gutambuka mu gihe hari n’andi maradiyo n’ibitangazamakuru byihanangirijwe.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa CNC, Karenga Ramadhan, rivuga ko BBC yahagaritswe kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu ibaruwa yo kuyihanangiriza yandikiwe ku wa 16 Werurwe 2016.
Yandikiwe nyuma y’uko muri gahunda ya BBC Afrique, mu kiganiro ‘Umutumirwa w’icyumweru’, umunyamakuru yananiwe gusubiza ku murongo uwari watumiwe wavuze amagambo CNC yemeza ko yari yuzuye urwango, gusebanya, guca abaturage ibice ndetse no guharabika Umukuru w’igihugu. Icyemezo cyo kuyihagarika cyafashwe ku busabe bwa Leta y’u Burundi.
Ku ruhande rwa VOA, CNC ivuga ko yahagaritswe kubera ko yatambutsaga bimwe mu biganiro byayo ku murongo wa internet yifashishije radiyo itemewe gukorera mu Burundi ndetse ikanarenga igaha akazi umunyamakuru wayo kandi ari gushakishwa n’ubutabera.
Uretse BBC na VOA, CNC yanahagaritse mu gihe cy’amezi atatu ikinyamakuru “Le Renouveau du Burundi’ gikora mu Gifaransa kubera gutambutsa ibiganiro mu rurimi rutigize rumenyeshwa Inama nkuru y’itangazamakuru.
Ni mu gihe ibindi birimo Radio Isanganiro na CCIB-FM Plus byihanangirijwe kubera amakosa arimo gutangaza amakuru hatabanje kugenzurwa ukuri kw’ibivugwamo.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) nayo yihanangirijwe kubera inkuru yatangaje zavugaga ko iteka rishyiraho umunsi w’amatora ya referendum ku Itegeko Nshingwa ateganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2018 rifite ingingo ivuga ko abazatora ‘oya’ bashobora guhohoterwa ndetse bamwe bagafungwa.